00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda beretswe ibyiza by’ikoranabuhanga ryo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 30 August 2022 saa 04:52
Yasuwe :

Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA cyazanye inzobere mu bigendanye na Internet zivuye muri Afrinic kugira ngo zirusheho kongerera ubumenyi ibigo bitandukanye biyikenera binyuze mu mahugurwa yatanzwe.

Afrinic (African Network Information Centre) ni ikigo cy’inzobere mu bigendanye na serivisi za internet muri Afurika.

Ku bufatanye na Ricta, abakozi ba Afrinic bamaze iminsi mu Rwanda batanga amahugurwa ku mikoreshereze ya internet by’umwihariko.

Bagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ibyiza bya zimwe muri serivisi Ricta itanga zirimo iyitwa RINEX aho, abakiliya baba bafite ububiko bwabo mu Rwanda bashobora kubona serivisi za internet zihuta kuko niyo habayeho ikibazo cy’iyangirika ry’imiyoboro ya internet hanze y’igihugu abakoresha RINEX mu Rwanda batagerwaho.

RINEX cyangwa se Rwanda Internet Exchange Point ni uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Ricta, Ingabire Grace yavuze ko gukoresha iyi serivisi ya RINEX harimo inyungu.

Ati " Bimwe mu byiza byo gukoresha serivisi ya RINEX ni uko iyo hagize ikibazo gituma internet ibura hirya no hino twebwe dukomeza kubona izo serivisi mu Rwanda n’abakiliya bacu bakaguma kuyibona."

Yakomeje avuga ko impamvu yabateye gutumira Afrinic ngo itange aya mahugurwa ari ukugira ngo baze bahugure Abanyarwanda n’ibigo bitandukanye ku bigendanye na serivisi batanga kugira ngo babashe kuza babe abafatanyabikorwa.

Ati “Abafatanyabikorwa dufite kugeza ubu abenshi bakoresha IPV4 ariko nk’uko mubizi zirimo kugenda zishira rero muri AFRINIC barimo gutegura amahugurwa muri Afurika yose ahugura ibigo bitandukanye kugira ngo bashobore kuva kuri IPV4 bajye kuri IPV6."

Ricta yashinzwe mu 2005 ifite intego yo gucunga indangarubuga ya [.RW] hamwe n’uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu, Rwanda Internet Exchange Point (RINEX).

Abanyarwanda beretswe ibyiza by’ikoranabuhanga ryo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .