Abakoresha internet mu Rwanda bageze kuri 47.8%

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka abanyarwanda bangana na 47.8 % ari bo bakoreshaga internet.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk’imwe mu nzira yo kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Muri raporo ya RURA igaragaza uko urwego rw’ikoranabuhanga mu gihembwe cya mbere cya 2018 rwari ruhagaze, umubare w’abanyarwanda bakoresha internet wavuye ku bantu 5,252,996 mu Ukuboza 2017, ugera ku bantu 5,642,574 muri Werurwe 2018.

Kugeza muri Werurwe, Internet ya 4G yabashaga kugera mu gihugu hose ku kigero cya 92.5%, iya 2G igera kuri 99.13% naho 2.5 G igera kuri 99.92% by’igihugu cyose.

RURA kandi igaragaza ko internet ya 3G igera mu gihugu hose ku kigero cya 77.40% mu gihe 3.5 G ari 93.37%.

Icyakora nubwo umubare w’abakoresha internet wiyongereye, umubare wa telefone zigezweho (smart phones) ari nazo zikunze gukoresha internet cyane wagabanyutseho 5.3 % ugereranyije no mu Ukuboza 2017 kuko zavuye kuri 1,165,115 zigera kuri 1,102,461.

U Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira ikwirakwizwa rya internet ihendutse, Alliance for Affordable Internet (A4I), ufite mu nshingano guteza imbere ikoreshwa ry’umurongo mugari wa internet, muri raporo yawo ngarukamwaka wasohoye mu 2017, wavuze ko kimwe mu bigituma ikoreshwa rya internet ritihuta mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ari ibiciro bihanitse bya telefoni zigezweho ndetse n’ubushobozi buke bw’abaturage.

A4I ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite amikoro make byashyizeho ibikorwa remezo byorohereza abaturage kugera kuri internet.

Uyu muryango uvuga ko umwaka ushize nibura 50% by‘abatuye Isi ari bo babashaga gukoresha internet.

Umubare w'abakoresha Internet mu Rwanda wariyongereye
Ishusho y'uko imibare y'abakoresha internet mu Rwanda yagiye yiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .