Ni byo! Ni we wayikoze, ayikorera i Kigali, ndetse na byinshi mu bikoresho yakoresheje nabyo byari ibya hano.
Ubundi mu bihugu byateye imbere biragoye kubona nk’umuntu acuruza ibyo kunywa nk’amazi cyangwa n’ibindi binyobwa kuko henshi ku mihanda, mu maguriro n’ahahurira abantu benshi, uhasanga imashini zizwi nka ‘Vending machine’ umuntu asabwa kwishyura ubundi ikamuha icyo yishyuriye bidasabye umucuruzi.
Iyi ni gahunda Mutabazi Charles, ashaka gutangamo umusanzu ngo ikwirakwire mu Rwanda.
Mutabazi ni umuhanga mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ibishimangirwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yaherewe mu Buyapani, muri kaminuza ya Kobe Institute of Computing, nyuma yo kuhakurikiranira amasomo ajyanye no gukora porogaramu za mudasobwa [software engineering]. Icyo gihe hari mu 2017.
Yagiye kwiga muri iyi kaminuza binyuze mu bufatanye bw’u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda, aho iki gihugu cyo muri Aziya giha amahirwe urubyiruko rwo muri Afurika yo kwiga muri za kaminuza zo muri iki gihugu, amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Mutabazi ni umwe mu banyeshuri bari bagize icyiciro cya mbere cy’abagiye kwiga binyuze muri iyi gahunda mu 2014.
Akimara gusoza amasomo yahisemo kugaruka mu Rwanda. Yavuze ko “Naragiye mpavoma ubumenyi, ariko numvaga mfite kugaruka ngatanga umusanzu ku gihugu nkomokamo kuko ari nayo masezerano nari natanze mbere y’uko ngenda.”

Miliyoni 8 Frw ku mashini atari azi ko izakora
Igitekerezo cyo gukora imashini Mutabazi yakigize umwaka ushize, ariko bikomoka ku byo yabonaga ubwo yari yaragiye kwiga mu Buyapani, aho ngo hafi ya buri gicuruzwa, cyacuruzwaga hifashishijwe imashini nk’iyo yakoze.
Kugeza ubu u Buyapani bufatwa nk’igihugu cya mbere ku Isi kigira imashini nyinshi zikora ubucuruzi bidasabye ko haba umucuruzi, dore ko hari n’inini zishobora no kugurisha ibikoresho byisumbuye bitari ibinyobwa gusa.
Yabwiye IGIHE ati “Narabibonye ntekereza ko iwacu ntabyo. Ni ko guhita ntekereza uko byakorwa n’ibikenerwa nsanga mu by’ukuri umuntu abishatse na we yagerageza kuyikora.”
Iyi mashini yatangiye kuyikoraho muri Gashyantare 2024 irangira nyuma y’amezi umunani.
Igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, aho icya mbere ari aho umuguzi ashobora kubonera igicuruzwa ashaka kugura, igice cya ‘écran’ cy’aho umukiliya yifashisha atangira ubwishyu n’igice cya nyuma cy’aho ikinyobwa gisohokera.
Kuri iyi ‘écran’ utangira uhitamo ikinyobwa ushaka, ugahita usabwa gushyiramo nimero ya telefoni, wakemeza ugahita wohererezwa ubutumwa bugusaba kwemeza ubwishyu, warangiza icyo cyiciro cya kinyobwa kigahita kimanuka mu mashini, ukagitorera muri cya gice cya nyuma.
Birakora narabigerageje, uretse ko hari ubwo bitinda kubera ‘network’ ariko Mutabazi, yijeje kugishakira umuti.
Iyi mashini ifite imyanya 10, umwe ukajyamo amacupa 15 y’ibyo kunywa. Bivuze ko yose ijyamo amacupa 150 inshuro imwe gusa.
Ibikoresho by’ibanze yakoresheje ni amabati, ama-tube, ‘écran’ n’ibindi.



Mutabazi yubatse n’indi sisitemu kuruhande imenyesha nyiri mashini, mu gihe ibinyobwa bigiye gushiramo kugira ngo atangire gutekereza kubyongera.
Ati “Byamfashe igihe n’imbaraga nyinshi cyane, hari igihe cyageze ndavuga nti ubundi ndarwana n’iki? Ariko ndakomeza. Gukora iyi mashini ni imirimo isaba kuba ufite ubumenyi mu bintu bitandukanye birimo ubukanishi, amashanyarazi, gukora porogaramu za mudasobwa kandi njye ntabyo nari mfite.”
Yakomeje agira ati “Naratangiraga nagera mo hagati nkasenya [kubera kutamenya bimwe] gutyo gutyo, imbogamizi za kabiri mi ukubona bimwe mu bikoresho nari nkeneye nkasabwa kubitumiza hanze bigafata igihe.”
Yavuze ko yashoyemo miliyoni ziri hagati y’esheshatu n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Byarampenze, nk’ubu kuko ntarinzi gusudira hari hari umuntu ubikora nkamwishyura ku munsi, wakongeraho n’ibindi bikoresho, byageze hagati ya miliyoni esheshatu n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda.”
Nubwo yamutwaye ayo mafaranga yose, iyi mashini ikora ku rugero rwa 70% ugereranyije n’uko ayifuza.
Ati “Kugeza ubu ntabwo ikonjesha ariko kongeramo sisitemu ikonjesha mbifite muri gahunda ntibigoye.”
Hari ikibazo cya ‘network’ twagarutseho mu bishobora gukoma mu nkokora imikorere y’iyi mashini. Kugeza ubu ifite uburyo bumwe bwo kwishyira bwa MOMO.
Mutabazi yavuze ko “Ndatekereza gukorana na Airtel Money cyangwa gukorana na Tap&Go ikarita zayo zikazajya zikoreshwa cyangwa nkanashyiraho uburyo bwazo bwihariye bwo gukoresha amakarita yazo mu kwishyura.”
Ati “Ndifuza ko Abanyarwanda bayakira, nkifuza ko zijya ahantu henshi cyane ahahurira abantu benshi. Icyo nifuza n’ukubona ubufasha no guhabwa urubuga n’inzego zibishinwe zikananshyigikira, nkeneye no kwagura itsinda tugahuza imbaraga turi benshi.”
Kugeza ubu iyi mashini ntiri ku isoko kuko Mutabazi avuga ko yayikoze ashaka kugaragaza ko bishoboka, mu minsi iri imbere akaba ari bwo azatangira gutekereza ku gukora izindi zo kugurisha.






Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!