Ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 207% ushingiye ku zari ziri muri iki gihugu mu 2020. Zose hamwe zibarirwa ishoramari rya miliyari 900$.
Inyinshi muri zo zikora mu bijyanye n’ubushakashatsi n’iterambere [R&D] no mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga.
Izi ‘smart robotics’ ni imashini zihabwa ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye rimwe zikanabyikoresha bidasabye umuntu uzerekera, ahanini zikifashisha ikoranabuhanga rihanitse cyangwa iry’ubwenge bukorano mu kwiga, gufata ibyemezo no kurushaho kunoza imikorere.
Hafi ya 66% by’izi nganda ziri mu ntara ziherereye mu bice by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’u Bushinwa nka Zhejiang na Guangdong hari ibikorwaremezo biteye imbere.
Uduce tw’u Bushinwa bwo Hagati no mu Burengerazuba twihariye 30% by’izi nganda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Imari cy’Abanyamerika gifasha za guverinoma n’ibindi bigo mu micungire hagamijwe kugera ku ntego zabyo, Morgan Stanley, bugaragaza ko u Bushinwa ari bwo buza imbere y’ibindi bihugu byose mu kugira urwego rw’inganda ziteye imbere zikora zikanakoresha imashini muntu zifite ubushobozi buhanitse.
Iki kigo kigaragaza ko mu myaka iri imbere isoko ry’izi mashini zishobora kuzaba rihagazi miliyari ibihumbi 60$.
Ibigo birimo Baidu, Horizon Robotics, CATL, Top Group, Ubitech na VYD biri mu biza imbere mu gukora no gukoresha izi mashini.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!