00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suzuki mu nzira zo kugura Toshiba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Sosiyete yo mu Buyapani ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga, Rohm Co Ltd ifatanyije na Suzuki Motor Corp ikora imodoka, zinjiye mu bufatanye bugamije kugura burundu Toshiba Corp ikora za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Rohm ni Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, ririmo ibikoreshwa mu kubika amakuru.

Rohm izashora miliyari 2,14$ muri iryo gura. Hari indi sosiyete y’ubwubatsi ishaka kugura Toshiba yitwa Taisei Corp.

Toshiba ni imwe muri sosiyete zikomeye mu by’ikoranabuhanga ku Isi. Yatangiye gukora mu 1875 ishinzwe na Taro Shimada. Ibarirwa umutungo wa miliyari 14,93$.

Igurwa ryayo bivugwa ko rishobora kuzatwara miliyari 15$.

Toshiba ni imwe muri sosiyete zikomeye z'ikoranabuhanga ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .