00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa imodoka ya ’2025 Toyota Starlet Cross’ ibereye imiterere y’u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 February 2025 saa 02:13
Yasuwe :

Ikigo Toyota Rwanda Ltd gicuruza imodoka z’uruganda rwa Toyota n’ibikoresho byazo, cyamuritse imodoka ya Starlet Cross yo mu 2025, ifite imiterere ibereye ijisho kandi ibereye imihanda y’u Rwanda.

Ni imodoka iza mu byiciro bitatu, aho bibiri muri ibyo ari iby’iza ’automatique.’

Ku mugoroba wo ku wa 30 Mutarama 2025, nibwo iyi modoka yamurikiwe ku mugaragaro i Kigali.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubucuruzi muri Toyota Rwanda Ltd, Alphonse Manege Abdul, yavuze ko iyi modoka ifite umwimerere nk’uw’izindi za Toyota zisanganywe, cyane izigenerwa imiterere y’u Rwanda.

Ati “Ni imodoka zije gufasha kuko ziri mu bwoko bw’izigiye hejuru kandi zihuta (SUV). Moteri yazo yaragabanyijwe kugira ngo byorohereze Abanyarwanda gukoresha lisansi nke,”

“Twayizanye kugira ngo ibe igisubizo kuko igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije n’igiciro cy’izindi twajyaga tuzana. Tuzayigurisha mu gihugu no mu baturanyi nka RDC, u Burundi, Sudani y’Epfo n’abandi.”

Ubu izi modoka ziri kuboneka, aho Toyota isanzwe ikorera i Karuruma.

Umuyobozi wa Toyota mu Rwanda, Nenad Predrevac, yashishikarije ibigo, abikorera n’imiryango kugura iyi modoka kuko ikomeye, kandi ibyo ikenera bidahenze bityo yaborohereza mu buryo bunyuranye.

Imiterere ya 2025 Toyota Starlet Cross…

Ku bazi iby’imodoka, moteri igira ubwoko bw’ingufu buyishoboza kugenda. Igira ingufu za ‘Torque [LB-FT]’ zifasha imodoka kugira imbaraga zihagije mu gihe ihagurutse.

Hari izindi za ‘Horsepower [HP]’ na zo zifasha imodoka gukomeza kugendera ku muvuduko runaka mu gihe yatangiye urugendo.

Iyi modoka ifite moteri ya litiro 1.5 ikoresha lisansi, ifite ingufu za horsepower 105 mu gihe iza torque ari 138. Iyi moteri kandi yohereza ingufu mu mapine y’imbere, kugira ngo yihutishe imodoka, ibizwi nka ‘FWD’.

Iyi mikorere ya moteri, ituma byoroshya imigengere y’imodoka mu mihanda myiza ariko ikaba yanahangara imihanda mibi.

2025 Starlet Cross ifite ubugari bwa metero 1,76, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1,55 mu gihe ubwo kuva imbere ujya inyuma ari metero 3,99.

Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’inyuma ni metero 2,52, mu gihe yose muri rusange nta mizigo cyangwa abantu bayirimo, ipima ibiro 1.005.

Iyi modoka ifite ’airbags’ mu myanya yaba iy’imbere n’inyuma no mu miryango, zifasha mu kugabanya ingaruka z’impanuka.

Ifite uburyo bwa ‘anti-lock braking system- ABS’, butuma amapine adahita yifunga mu gihe habayeho gufata feri guhutiyeho, bikorohereza umuyobozi wayo kuyigenzura mu buryo bwiza.

2025 Starlet Cross ifite ikoranabuhanga rya ‘hill-start assist’, rifasha imodoka kudasubira inyuma iyo ihagurutse ahantu hazamuka cyane. Amapine yayo ni pouce 16.

Kuyatsa ntibikenera urufunguzo kuko hifashishwa ’bouton’.

Bitewe n’ihindagurika ry’agaciro k’Idorali izi modoka zirangurwamo, ibiciro bigenda bihinduka, ariko ubwo yamurikagwa yari ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 43 Frw na miliyoni 45 Frw.

Ku bakenera gusuzuma izi modoka mbere yo kuzigura [test drive] nabo batekerejweho, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubisaba, burimo kunyura ku rubuga rwa Toyota Rwanda, ugahitamo umunsi cyangwa ugahamagara kuri 0788314072.

Hanamuritswe n'imodoka ya Toyota Land Cruiser yo mu 2024
Iyi modoka igira moteri yitwa ‘Turbocharged 2.4-liter inline-4 with hybrid system’. Iba ifite turbo, ibitembo bine, ikanagira igice cya moteri y’amashanyarazi, ifasha ahanini mu gucana imodoka, kongera umuvuduko ndetse no gukoresha lisansi neza
Ku mugoroba wo ku wa 30 Mutarama 2025 nibwo iyi modoka yamurikiwe ku mugaragaro i Kigali
Umuyobozi wa Toyota mu Rwanda, Nenad Predrevac, yashishikarije ibigo, abikorera n’imiryango kugura iyi modoka
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yari yitabiriye imurikwa ry'iyi modoka
Ikigo Toyota Rwanda Ltd cyamuristse imodoka ya Starlet Cross yo mu 2025
2025 Starlet Cross ifite ubugari bwa metero 1,76
Izi modoka ziza mu byiciro bitatu, aho bibiri muri ibyo ari iby’iza automatique
2025 Starlet Cross ifite 'boot' nini ku buryo bugaragara
2025 Starlet Cross ifite uburebure bwo kuva imbere ujya inyuma bwa metero 3,99
Iyi modoka ifite airbags mu myanya yaba iy’imbere n’inyuma no mu miryango, zifasha mu kugabanya ingaruka z’impanuka
Iyi modoka iri mu bwoko bw’izigiye hejuru kandi zihuta zizwi nka ‘SUV’
Iyi modoka ifite moteri ya litiro 1.5 ikoresha lisansi, ifite ingufu za horsepower 105 mu gihe iza torque ari 138
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Toyota Rwanda Ltd, Alphonse Manege Abdul, yavuze ko iyi modoka ifite umwimerere nk’uw’izindi za Toyota zisanganywe

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .