00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Satellite ya mbere ikozwe mu giti yoherejwe mu Isanzure

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 6 November 2024 saa 05:35
Yasuwe :

U Buyapani bwohereje mu Isanzure, Satelite ya mbere ikozwe mu biti yitwa LignoSat. Yakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Kyoto bafatanyije n’Ikigo cyitwa Sumitmo Forestry, bagamije kugaragaza ko umunsi umwe ibiti byazakoreshwa mu kubaka ku Kwezi cyangwa ku Mubumbe wa Mars.

Izina ‘LignoSat’ rifitanye isano n’ijambo ry’Ikilatini ‘lignum’’ risobanura igiti.

Iyi satellite yohererejwe mu Isanzure mu cyanya cya Kennedy Space Center muri Leta ya Florida, kuri rocket ya Spacex. Ipima amagarama 900.

Amakuru ahari agaragaza ko yamaze kugugera kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS, aho biteganyijwe ko izakomeza kujya kure mu Isanzure mu ntera ya kilometero 400 uvuye ku Isi.

Umwarimu muri Kaminuza ya Kyoto mu ishami rijyanye n’umubenyi bw’amashyamba, Prof. Koji Murata, yavuze ko igiti kiramba mu Isanzure kuko nta mazi cyangwa umwuka bituma cyangirika cyangwa ngo bigitwike.

Ati “Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 indege zakorwaga mu biti, bityo no gukora satellite mu biti bikwiye gushoboka.”

LignoSat izamara amezi atandatu mu Isanzure, aho izafasha mu gukora ubushakashatsi ku kuntu igiti gishobora kubaho iyo kure haba ubukonje n’ubushyuhe bukabije.

Umushakashatsi ku bikorwa byo mu Isanzure muri kaminuza ya Kyoto, Takao Doi, yavuze ko “Nitumara kumenya ko iyi satellite ikoze mu giti ikora neza, dushaka kugeza igitekerezo kuri SpaceX ya Elon Musk.”

Bivugwa ko Doi n’itsinda rye bafite icyerekezo cy’imyaka 50 cyo gutera ibiti no kubaka amazu akozwe mu biti ku Kwezi no kuri Mars.

Abakoze ku mushinga wa LignoSat bavuga ko satellite ikoze mu biti igira ingaruka nke ku bidukikije, kuko mu gihe cyo kugaruka ku butaka bidahumanya ikirere ugereranyije n’ibikorwa n’izikoze mu byuma biba byaka umuriro.

Iki cyogajuru kizamara amezi atandatu kizenguruka mu Isanzure
Iki cyogajuru gipima amagarama 900
Izina ‘LignoSat’ rifitanye isano n’ijambo ry’Ikilatini ‘lignum’’ risobanura igiti
Abakoze ku mushinga wa LignoSat bavuga ko satellite ikoze mu biti igira ingaruka nke ku bidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .