Edge 30 Fusion ni telefoni ibereye ijisho kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho. Ifite processeur ya Qualcomm izwi nka Snapdragon 888 bituma yihuta kurushaho.
Ni telefoni ikoresha 5G, RAM ya GB 12 na camera ifite megapixel 50 mu gihe nk’ibisanzwe batiri yo ifite mAh 4.400 biyiha ubushobozi bwo kurambana umuriro igihe kirenga amasaha 16 bitewe n’uko yakoreshejwe.
Ni telefoni ireshya na santimetero 16,5.
Iri ku isoko mu bihugu byo mu Burayi na Amerika y’Epfo guhera muri Nzeri. Izatangira kugurishwa muri Amerika ku wa 12 Ukuboza 2022.
Igiciro cyayo gihinduka bitewe n’ibara ariko ihera ku madolari 699.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!