Iyi telefoni izajya hanze mu gihe kimwe n’ibindi bikoresho birimo MacBook nshya, iPads ndetse n’ubwoko butatu bw’amasaha ya Apple Watch.
Ubusanzwe iyo Apple imuritse ibikoresho byayo, biboneka ku isoko nibura nyuma y’icyumweru kimwe. Bivuze ko iyi telefoni nimurikwa ku itariki ya 7 Nzeri, umuntu azaba abasha kuyibona ku isoko guhera ku itariki ya 16 Nzeri.
Amakuru y’uko iyi telefoni izajya hanze yemejwe n’abantu bazi neza imikorere ya Apple gusa ubuyobozi bwayo nta kintu bwigeze butangariza itangazamakuru.
Gusa muri Kamena, Apple yari yatangaje ko igiye gushyira hanze iOS16, iPadOS 16, watchOS 9 na macOS Ventura.
Bivugwa ko iPhone 14 izaba imeze kimwe na iPhone 13, gusa kuri iyi nshuro ntabwo ubwoko bwa telefoni nto [mini] ifite santimero 13,716 buzakorwa ahubwo buzasimbuzwa n’ifite santimetero 17.018. Ni bwo bwa mbere Apple izaba ishyize ku isoko iPhone ingana gutyo.
Impinduka zikomeye zizagaragarira kuri camera kuko izaba ifite megapixel 48 na megapixel 12. Hitezwe kandi impinduka ku burambe bwa batiri za telefoni nshya ku buryo igihe zimaramo umuriro cyakwiyongera.
Ku masaha ya Series 8, ho byitezwe ko hazongerwamo uburyo bwo gupima umuriro w’umuntu ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’abagore.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!