Imodoka zigurwa n’abifite zasohotse mu 2017 (Amafoto)

Yanditswe na Nshimiyimana Gonzalde
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 09:10
Yasuwe :
2 0

Abakozi bakora mu nganda zikora imodoka ntibaryama, bahora bahatana kugira ngo babashe kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubwiza bw’ibiva mu musaruro w’ubwenge n’ubuhanga bwabo.

N’ubwo uyu mwaka utaragera ku musozo, inganda nyinshi zikora imodoka ntibyazibujije kuba zimaze kumenyekana mu ruhando rw’amahanga kubera gukora izihagazeho haba mu gukomera ndetse no mu biciro byazo.

Urubuga Top Cars Magazine rugaragaza urutonde rw’imodoka zigera kuri 15 zakozwe zigura akayabo ku buryo atari buri wese upfa kuyigondera.

15. Apollo Arrow

Iyi modoka yakozwe n’uruganda rwa Apollo Automobile rwo mu Budage ahamenyerewe imodoka zikomera. Apollo Arrow ishobora kugenda ibilometero 360 ku isaha, ifite moteri zifite imbaraga za Hp 1000 (horsepower ni uburyo bwifashishwa mu gupima ingufu za moteri y’imodoka).

Iyi modoka ntiyigonderwa na buri wese kuko uyishaka bimusaba agera kuri $1,100,000; akabakaba miliyoni 900 mu mafaranga y’u Rwanda.

Apollo Arrow zikorwa na Apollo Automobil yo mu Budage

14. Mazzanti Evantra Millecavalli

Mazzanti Evantra Millecavalli, ni imodoka yakorewe mu Butaliyani. Uyirebye ubona isa n’isatiriye ubutaka ariko irihagije mu buremere.

Ntibyoroshe gukora imodoka ziri muri ubu bwoko kuko harateganywa ko mu Butaliyani hazasohoka izigera kuri 25 gusa muri uyu mwaka wa 2017. Ifite umuvuduko uri hejuru ku kigero cya kilometero 402 ku isaha. Ushaka kuyigura yishyura $1,200,000.

Mazzanti Hypercar

13. Ferrari Laferrari Laperta

Ubu ni ubwoko bushya bw’imodoka yasohowe n’uruganda ruzwiho gukora izikunze gukoreshwa mu masiganwa.

Harateganywa ko muri uyu mwaka hazasohoka izigera kuri 200 gusa bitewe n’ibisabwa kugira ngo iyi modoka ibe irangiye gukorwa. Laferrari Laperta ifite moteri 12 zifite ubushobozi bwa Hp 950. Iyi modoka ishobora kugenda ibilometero 96 ku isaha, igurwa amadolari 1 400 000.

Ferrari Laferrari Laperta

12. Arash AF10 Hybrid

Arash AF10 Hybrid ni imodoka itangaje ifite inzugi zikingukira hejuru, ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bigera kuri 550.

Ifite moteri enye zikoreshwa umuriro w’amashanyarazi ungana na 220 kw na moteri ijyamo lisansi ya litiro 6.4. Agaciro ka Arash AF10 Hybrid ni $1,500,000.

Arash AF10 Hybrid ifite inzugi zikingura zigana hejuru

11. Zenvo TSI

Zenvo TSI imodoka ikomeye kandi yubashywe cyane muri Denmark. Ifite ifite ingufu za Hp 1004. Zenvo TSI igura $1 800 000 ikaba ifite umuvuduko wa kilometero 96 ku isaha. Iyi modoka ishobora no kuzandika amateka yo kuba iya mbere yihuta ku muvuduko wa 375 km/h.

Zenvo TS1 zikorerwa muri Denmark

10. Koenigsegg Regera

Koenigsegg Regera ni imodoka nziza ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ byose hamwe ari umunani, V8, ya Hp 1500. Igura amadolari 1 900 000. Iyi ni imwe mu modoka zihuta cyane ziriho kuri iyi si ya none kuko igenda kilometero 410 ku isaha.

Koenigsegg Regera inywa lisansi ingana na litiro 82, uvuye hasi ifite uburebure bwa metero ‎1,11 mu gihe ireshya na ‎metero 4.56

9. Koenigsegg One:1

Koenigsegg One, ni ubundi bwoko bw’imodoka za Koenigsegg bukorwa n’uru ruganda rwa Koenigsegg ariko bikaba bitandukaniye ku ishusho ndetse n’agaciro kayo.

Ushaka gutunga iyi modoka bimusaba miliyoni ebyiri z’amadorari ya Amerika. Ku isoko hazagezwa ubwoko bw’izi modoka zitarenze eshanu muri uyu mwaka.

Koenigsegg One:1

8. Ferrari F60 American

Uruganda rwa Ferrari rufite izina ritajegajezwa mu gukora imodoka. Ku munsi wo kwizihiza isabukuru ku nshuro ya 60 uru ruganda rutangiye imirimo rwashatse kugaragaza itandukaniro rukora Ferrari F60. Izi modoka zasohotse ari 10 ziri ku madolari ya Amaerika miliyoni ebyiri n’igice.

Ferrari F60 American

7. Bugatti Chiron

Chiron iza ku isonga mu kugira imikorere izira amakemwa. Ifite moteri ihambaye 16 zifite ingufu za Hp 1500.Igura akayabo ka miliyoni 2 700 000 z’amadolari. Ishobora kugenda ibilometero 420 ku isaha.

Bugatti Chiron

6. Pagani Huayra

Pagani Huayra ni ubundi bwoko bw’imodoka u Butaliyani bwashyize ku rutonde rw’izigezweho. Ikozwe cyane n’ibikoresho bishyirwa ku modoka zikoreshwa mu masiganwa. Iyi igura miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani by’amadolari ya Amerika.

Pagani Huayra BC

5. Ferrari Pininfariana Sergio

Muri uyu mwaka hasohotse imodoka zo muri ubu bwoko zigera kuri esheshatu gusa zikaba zihagazeho kuko kuyigondera bisaba miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika. Ifite moteri zifite ingufu za Hp 562.

Ferrari Pininfarina Sergio yagaragajwe bwa mbere ubwo hamurikwaga moto ku nshuro ya 83 muri Geneva Motor Show mu 2013, icyo gihe hanibukwaga Sergio Pininfarina witabye Imana mu 2012

4. Lykan Hypersport

Lykan Hypersport ni ubwoko bw’imodoka bwakozwe n’uruganda rwa W Motors, i Dubai. Iyi ni imodoka ishobora kukugaragaza mu rwego rw’abaherwe.

Ni imodoka yiruka cyane ku kigero kiri hejuru ku buryo yifashishwa n’inzego z’umutekano mu kwirukankana abanyabyaha. Ku bakunzi ba filime, iyi modoka yakinishijwe na Vin Diesel muri filime yakunzwe cyane izwi nka ‘Fast and Furious igice cya 7’.

Igura akayabo ka $3,400,000. Iyo ukandagiye ku muriro wayo, mu masegonda atatu gusa urushinge ruba ruvuye kuri 0 rugeze ku muvuduko wa 97 km/h. Mu 2015, Polisi yo muri Dubai yaguzeho imwe muri ubu bwoko yari igezweho icyo gihe.

Lykan Hypersport yakozwe n'Uruganda, W Motors, rukorera Dubai

3. Aston Martin RB 1

Iyi ni imwe mu modoka zihenze cyane zasohotse muri uyu mwaka wa 2017. Iri mu zifite moteri V12, uyifuza atanga $3,900,000.

Aston Martin RB 1 ni imwe mu modoka zihenze zagaragaye ku isoko muri uyu mwaka

2. Lamborghini Veneno

Iyi modoka ikoze mu buryo busa nk’aho yagenewe kugendera mu kirere. Abahanga bayihaye ishusho ikoze mu buryo buhambaye ndetse ishobora kugendera mu bice bitandukanye. Igura miliyoni enye n’igice z’amadolari.

Lamborghini Veneno nayo iri mu modoka zakunzwe cyane

1. CCX Trevita

Ku mwanya wa mbere hari imodoka nayo yakozwe n’uruganda wa Koenigsegg. Ifite moteri ifite ubushobozi bwa Hp 1004. Ikintu kimwe gituma iyi modoka iza ku mwanya wa mbere ni uburyo ikorwa ryayo ryasojwe.

Iyi modoka ikozwe mu buryo budasanzwe aho bafashe umukungugu wa ‘diamant’ zasewe bayivanga n’ibindi bintu bishashagirana kugira ngo izabe igaragara neza mu buryo budasanzwe. Ibi kimwe n’ibindi biyigize biyishyira ku ruhembe rw’izihenze muri uyu mwaka aho igurwa $4,800,000. Muri uyu mwaka, izigera kuri eshatu zonyine nizo zasohotse.

Koenigsegg CCXR Trevita, binavugwa ko yaguzwe n'umuteramakofe, Floyd Mayweather

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .