Telefoni ya Galaxy S23 Ultra yagiye ku isoko ifite camera ya megapixel 200, ndetse irambya umuriro ugereranyije n’izindi zo muri ubu bwoko zabanje. Ifite ububiko bwa GB 256.
S23 Ultra izatangira kujya ku isoko ku wa 17 Gashyantare aho igiciro cyayo ari 1.199$ angana n’uko S22 yagurishwaga mu mwaka ushize.
Galaxy S23 na S23 Plus zombi zigiye kumera kimwe na S23 Ultra. Imiterere ya Camera ni imwe ndetse zasohotse mu mabara amwe.
Ugereranyije na S22 zazibanjirije, S23 igiciro cyayo ni 799$ mu gihe S23 Plus yashyizwe kuri 999$.
Mudasobwa ya Galaxy Book3 Ultra yo ifite processeur ya Intel Core i7 n’iya i9. Ni nto cyane, ibintu bituma uyifite ayitwara neza.
Igiciro cya Galaxy Book3 Ultra gihera ku 2.399$ gusa ntabwo itariki izagira ku isoko iratangazwa.
Book3 Pro iri mu byiciro bibiri kuko imwe ireshya na santimetero 35 indi na santimetero 40. Ni mu gihe Book3 Pro 360 yo ireshya na santimetero 40.
Book3 Pro igiciro cyayo ni 1.449$ mu gihe Book3 Pro ari 1.899$.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!