00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari gusuzumwa ikoranabuhanga rishya mu kugenzura imitunganyirize y’ingufu z’Izuba ku Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 November 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Icyanya cy’ubushakashatsi cyitirirwa Izuba ry’irikorano mu Bushinwa, Huanliu-3 [HL-3], cyatangiye igerageza rishya ry’ikoranabuhanga ‘digital twin’ rizafasha mu gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ngufu za ‘fusion nucléaire’.

Iki cyanya cya HL-3, cyashyizweho ngo hajye haberamo ikomatana ry’intimatima za atome [fusion nucléaire] mu buryo bugenzuwe. Ubu buryo bw’ikomatana ni nabwo Izuba n’ibindi mibumbe bikoresha ngo bitange ingufu, ni nayo mpamvu iki cyanya cyitirirwa ‘Izuba ry’irikorano’.

Intego nyamukuru y’iki cyanya ni ukureba uko hakorwa ingufu nyinshi kandi zitangiza zishobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije gukemura ibibazo by’ingufu mu nzego nyinshi.

‘Digital twin’ rero ryo ni irindi koranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru rifasha kugenzura imikorere y’iri ‘Zuba ry’irikorano’ kabone n’ubwo urigenzura ataba ari aho hafi.

Rizatuma abashakashatsi babasha gukurikirana mu gihe cya nyacyo ibibera muri HL-3, no kunoza neza umutekano wayo hashingiwe ku makuru babona, ari nako hasuzumwa uko yarushaho kubyazwa umusaruro.

Ikindi gice cya nyuma cy’iri gerageza kibanda ku kunoza imikorere ya HL-3 no gushyiraho uburyo bwiza bwo gukora ‘fusion nucléaire’. Byitezwe ko rizafungura andi marembo mu bushakashatsi bujyanye n’izi ngufu.

Guhera mu mpera z’umwaka ushize iki cyanya cya HL-3 cyo mu Bushinwa, cyafunguye imikoranire mpuzamahanga mu gukomeza ubushakashatsi. Cyakiriye ibigo by’ubushakashatsi n’amashuri makuru akomeye 17 byaturutse mu bihugu birimo u Bufaransa n’u Buyapani.

Iki cyanya cy'ubushakashatsi cyo mu Bushinwa cyitirirwa Izuba ry'irikorano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .