Iyo "e-tattoo" igenzura imikorere y’ubwonko n’imyitwarire y’amaso kugira ngo isobanure umunaniro n’umuhangayiko umuntu afite, bityo abantu bakora akazi gasaba imbaraga nyinshi zo gutekereza ntibagere aho bahura n’uburwayi.
Aba bahanga baracyari mu bushakashatsi, ntibarashyira hanze iyi “e-tattoo” ndetse ntibaragena n’uburyo abantu bashobora kuzajya bayibona.
Mu kugenzura imikorere y’ubwonko bwa muntu, bifashishije ibikoresho bisanzwe bipima imikorere y’ubwonko n’iy’amaso kubera ubunini bwabyo n’insinga biba bifite, bakora ikindi gikoresho gito cyatanga ibisubizo n’ubundi umuntu yabona akoresheje imashini zisanzwe.
Bakoze agakoresho kameze nka tatoo gashyirwa ku gahanga, katagira insinga, gashobora komekwa ku gahanga k’umuntu.
Iyi e-tattoo igenzura uko umuntu agira umunaniro wo mu bwonko mu gihe akora ikizamini kijyanye no kwibuka ibintu. Ibisubizo byerekanye ko gukoresha iyi e-tattoo, byoroshye kandi ishobora neza mu gupima umunaniro wo mu bwonko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!