00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BYD izatangira igerageza rya batiri zikozwe mu bindi bikoresho bitarenze 2027

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 16 February 2025 saa 03:01
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami rikora batiri mu ruganda rw’ikigo gikora imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi, BYD, Sun Huajun, yatangaje ko uru ruganda ruteganya gutangira gukora igerageza rya batiri zikozwe mu bindi bikoresho bikomeye zizwi nka ‘all-solid-state batteries’ mu 2027.

Izi batiri zitandukanye n’izisanzwe ziba zifite igice kirimo amazi [electrolyte]. Muri izi za ‘all-solid-state batteries’ ahajyaga amazi hashyirwa ibindi bikoresho bishobora kunyuramo no kubika ingufu ariko bikomeye cyangwa byorohereye.

Aha wavuga nk’ikinyabutabire cya ‘lithium oxide’, icya lithium phosphorus oxynitride - LiPON, cyangwa plastique zo mu bwoko bw’ibinyabutabire bya polymer, mu gihe haba hagiye gukorwa batiri yorohereye.

Muri make za ‘electrolyte’ zibika ingufu muri batiri ntiziba ari ibisukika.

Sun yavuze ko izi batiri zizatangira gukoreshwa muri rusange mbere ya 2030. Yongeyeho ko n’izindi nganda zikomeje ubushakashatsi nk’ubwo BYD irimo bwitezweho kugera ku musaruro umwe.

Yavuze ko BYD yahisemo gukoresha ikinyabutabire cya ’sulfide’ mu gukora batiri za ‘all-solid-state’, ahanini hashingiwe ku mpamvu zo kugabanya ikiguzi ndetse iki kinyabutabire bikaba byoroshye kugitunganya.

Hari gushyirwa ingufu nyinshi mu gukora izi batiri kuko izisanzwe zifite electrolyte z’amazi ziba zifite ibyago byinshi byo gushyuha bikabije zikaba zateza inkongi, mu gihe izi za ‘solid-state’ ibikoresho biba bizikoze bitafatwa n’ubushyuhe ngo biteze inkongi.

Ikindi ni uko zibika ingufu igihe kirekire. Bivuze ko batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi zazajya zirambya umuriro cyane. Izi batiri zinjiramo umuriro byihuse ugereranyije n’izisanzwe.

Amazi ya batiri zisanzwe hari ubwo asaza bikaba ngombwa ko bayahindura hakaba n’ubwo batiri zangirika zikagira ingesi, ariko ibi ntibizigera bibaho kuri izi zikomeye kandi ubushobozi bwazo ntibuzajya bugabanyuka.

Izi batiri ziba zifite ubushobozi bwo kubika watt 1000 z’umuriro ku kilo kimwe [1000wh/kg], ibikubye kane impuzandengo izisanzwe zariho uyu munsi ya 250 wh/kg.

Ntibizasaba kongerwa ubunini kugira ngo zigire ubushobozi bwo kubika umuriro mwinshi, ahubwo birashoboka ko zazagabanywa zikaba nto, ariko ntibizibuze gutanga umusaruro mwinshi.

Ukoroha mu buremere kwazo bizatuma n’uburemere bw’imodoka bugabanyuka, bikajyana kandi n’uko zizarushaho kuramba ndetse ntizangirike cyane.

Izi batiri ziba zifite ubushobozi bwo kubika watt 1000 z’umuriro ku kilo kimwe [1000wh/kg], ibikubye kane impuzandengo izisanzwe zariho uyu munsi ya 250 wh/kg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .