Zoom niyo porogaramu yamanuwe cyane kuri internet muri Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga mu gukora za porogaramu za telefoni na mudasobwa, Sensor Tower yagaragaje ko porogaramu ya Zoom ari yo yamanuwe cyane (download) kuri internet mu kwezi gushize kwa Kane.

Zoom ni porogaramu y’ikoranabuhanga yatangiye kwifashishwa cyane ubwo icyorezo cya Coronavirus cyakazaga umurego kuko yafashije benshi kuganira mu buryo bw’amashusho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abantu miliyoni 131 bamanuye Zoom mu kwezi gushize, barimo 18 % bayimanuye bari mu Buhinde mu gihe 14 % bayimanuye bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Porogaramu ya TikTok nayo ikoresha uburyo bw’amashusho mu kuganira yaje ku mwanya wa kabiri kuko yamanuwe n’abantu basaga miliyoni 107 ku Isi.

Uburyo bwo kuganira hifashishijwe amashusho nibwo bwatoranyijwe n’ibigo bimwe na bimwe ku Isi kugira ngo aho gukomeza akazi bari mu ngo bishoboka, bagakomeze nta nkomyi. Izi porogaramu zagiye zifasha benshi gukomeza gukurikirana imikorere y’abakozi babo hatabayeho guhurira mu nama nkuko byari bisanzwe.

Ku rutonde rwa porogaramu zamanuwe cyane kandi harimo Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger. Izindi porogaramu zifashishwa mu kuganira hifashishijwe amashuho nka Google Meet na Microsoft Team nazo zigaragara ku rutonde rwa porogaramu zamanuwe cyane ariko mu myanya ya nyuma.

Zoom niyo porogaramu yamanuwe cyane kuri internet muri Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .