00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zipline yemerewe gukorera muri Nigeria

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 October 2024 saa 05:13
Yasuwe :

Guverinoma ya Nigeria yinjiye mu bufatanye na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote, Zipline.

Zipline imaze igihe ikorera mu Rwanda, Nigeria ishaka kuyifashisha mu kunoza serivisi zo mu mavuriro cyane cyane igeze imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu duce twa kure, aho bisanzwe bigoye kubigezamo.

Umwe mu bayobozi ba Zipline bashinzwe ubufatanye, Caitlin Burton yatangaje ko Nigeria ari igihugu bitezemo inyungu nini cyane, kuko gifite abaturage benshi n’ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa mu rwego rw’ubuzima.

Burton yavuze ko ubunararibonye bafite bakuye mu Rwanda na Ghana, bubaha icyizere ko no muri Nigeria bazitwara neza.

Muri Nigeria Zipline yakoreraga muri Leta eshatu gusa, icyakora bagaragaje ko byahendaga kandi serivisi ntizigere kuri bose, ariyo mpamvu gukorera mu gihugu hose ari byo bifite inyungu.

Muri Nigeria, Zipline yahawe ikiraka cyo gutwara inkingo z’abana zirenga miliyoni 1.5, zikagezwa ku mavuriro hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu Zipline ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana , Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Kenya na Cote D’Ivoire.

Zipline yemerewe gukorera muri Nigeria nyuma y'igihe ikorana na Leta nke muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .