Zipline yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda ku rwego rw’Isi mu Ukwakira 2016.
Abatangije iki kigo bari baragerageje mu bihugu bitandukanye ariko bigaseta ibirenge, u Rwanda rufata iya mbere. Ubu umusaruro warenze uwari witezwe, aho imaze kwagukira mu bihugu umunani nyuma yo kubona ingero z’ibishoboka mu Rwanda
Perezida Kagame ni we watangije icyo gikorwa, akanda kuri ‘button’ yoherezaga drone yari ishyiriye amaraso umurwayi wari mu Bitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga.
Zipline yatangijwe ku gitekerezo cyo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ahantu hagoranye byoroshye mu gutabara abarwayi, bazahazwaga no kutegerezwaho imiti amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku gihe.
Ku ikubitiro Zipline yubatse ikibuga i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe, mu 2019 itangiza icy’i Kayonza cyashyizweho, byose bishobora gukoreshwa n’izi ndege, bigatanga serivisi mu turere twose tw’igihugu.
Kuri ubu Zipline Rwanda ifite aho indege yayo yagwa muri buri murenge.
Drone imwe iba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu, batiri yayo ishobora kumara amasaha atatu itarashiramo umuriro.
Ikora urugendo rw’ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, icyakora kuri ubu urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.
Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n’ahantu zigwa hangana n’uwo mubare.
Ubu iki kigo kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n’inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi. Ubu 35% by’ubutumwa gitanga buba ari inkingo n’intanga biterwa amatungo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre yagize ati “Twatangiye dutwara amaraso kwa muganga none ubu tugeze kuri serivisi icyenda. Twatangiranye amaraso gusa ariko ubu amaraso ni nka 20% by’ibyo twohereza mu bitaro.”
Zipline igitangira imirimo, wasangaga abantu babiri bo ku bitaro bimwe ari bo bonyine basabye amaraso ku munsi, ubu buri masegonda 70 abo kuri Zipline baba bahamagawe n’ushaka icyo bamushyira.
Kuko ntawe uzi igihe umuntu arwarira cyangwa arembera, muri Zipline bakora amasaha 24 ku yandi kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru.
Ubu Zipline itwara imiti y’amoko arenga 200. Uretse ubuhinzi n’ubukerarugendo, iki kigo giherutse gusinyana amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ajyanye no gushyira ba mukerarugendo ibikorerwa mu Rwanda, aho imaze gusinyana n’amahoteli icyenda.
Zipline ku munsi itanga ubutumwa 600 buba bwatumijwe n’abo mu nzego zitandukanye, ndetse hakaba n’ubwo burenga.
Kayitana ati “Byahinduye uburyo abantu bahabwagamo imiti ikenewe. Na we reba nk’umurwayi uri i Mibilizi, kuhagera uvuye i Kigali bigusaba amasaha agera kuri arindwi. Ibaze kuvana amaraso i Kigali ukayajyana yo. Amahirwe menshi ushobora gusanga umurwayi atakiyakeneye. Twe aho hantu imodoka ikoresha amasaha nk’umunani drone ihakoresha iminota 40.”
Iyo minota 40 ni uko Mibilizi ari ho kure drones za Zipline zitwara ubutumwa ariko ahandi ni iminota itanu, umunani, icumi, 15 gutyo.
Nk’ubu iyo drone ivanye ubutumwa i Muhanga ibujyanye mu Bitaro bivura Kanseri bya Butaro, ihagenda iminota 15.
Muri drones zirenga 60 imwe ibarirwa miliyoni 20 Frw bijyanye n’ibiyigendaho.
Zipline Rwanda ikoresha abakozi barenga 200, bagakorera mu byiciro bitatu by’amasaha umunani.
Nibura 50% by’abo bakozi ni abize ibijyanye na siyansi ifite aho ihuriye n’ubuvuzi, ni na bo bakira ubutumwa buturuka mu bitaro kuko baba bashobora kumva neza ibisabwa.
Abandi bize ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ni bo baba bashinzwe imikorere z’izo ndege , kumenya uko zikorwa, kuzitunganya, gukora imihanda mu Rwanda no mu mahanga aho iki kigo gikorera n’ibindi.
Kayitana avuga ko mu gukorana n’izindi ndege ziba zinyura mu kirere cy’u Rwanda, buri wese akagendera mu ntera yahawe. Drones za Zipline zigendera mu butumburuke bwa metero 400 uvuye ku butaka.
Kayitana ati “Mbere yo gukorana n’ibitaro runaka tubanza kwiyubakira inzira yo mu kirere ihoraho tuzanyuramo, tukita ku bijyanye n’imiyaga n’ibindi. Ni nk’umuhanda buri wese agendera mu nzira ye. Turavugana. Umuntu ashobora kuba atwaye kajugujugu akatubaza niba mu bice agiyemo nta butumwa dutwayeyo. Turaganira tukamenya uburyo twese twakoresha ikirere nta we ubangamiye undi.”
Uko imyaka yasimburanye Zipline yagiye yongera ikoranabuhanga rikemura ibibazo byose drones zayo zahura na byo, byose bifasha mu gutanga ubutabazi haba mu mvura, mu izuba n’ibindi bihe bibi.
Drones zashyizwemo ikoranabuhanga ryiswe ‘detect and avoid’ rizifasha kumenya niba hari ikintu cyayihungabanya, bayabaho igashaka indi nzira.
Bijyana n’uburyo abaturage batojwe ko mu gihe impanuka ibaye bagomba gutanga amakuru aho gusagararira drone yaguye.
Byatumye impanuka ziba nke cyane ku buryo nko mu butumwa 5000 habarurwa impanuka imwe gusa.
Zipline yatangiye mu Rwanda imaze kwagura ibikorwa byayo n’imahanga, aho ifite site 30 mu bihugu umunani bitandukanye.
Igitekerezo cyo mu Rwanda cyagukiye muri Nigeria, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, u Buyapani, u Burayi na Amerika muri Leta za Arkansas na Utah muri Amerika, no muri Aziya mu Buyapani n’ahandi.
Abanyarwanda ni bo bagiye gufasha kubaka izo site mu bindi bihugu, ndetse no muri Amerika ahubakirwa drones zizanwa mu Rwanda harimo Abanyarwanda barenga batanu bafasha ibihugu byose Zipline iri gukoramo.
Zipline iri mu bushakashatsi butandukanye bwo kongera ingano y’igihe batiri ya drone yamara itarasubizwa ku muriro, ndetse mu 2026 iki kigo kigaragaza ko kizaba cyazanye drones zindi zikozwe mu bundi buryo butandukanye zifashishwa mu mijyi.
Kayitana ati “Dufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda y’uko mu 2026 tuzaba twazanye drones nshya, zishobora gukorera mu mijyi ituwe cyane. Zizifashishwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga busanzwe.”
Umuturage azajya akenera igicuruzwa kivuye nko muri ‘super market’ aho kujya kukigurira, drones ikimuzanire mu rugo iwe.
Ni imishinga y’iyongera ku wo gufasha leta mu mushinga wo kubaka Ikigo cya drones kizubakwa ahahoze Ikibuga cy’Indege cya Huye, mu kugerageza ubushakashatsi bushya.
Iki kigo kandi cyiyemeje gufasha byuzuye Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo y’uko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Zipline yiyemeje gutanga uruhare rwayo mu kurandura icyo kibazo, aho izajya yifashisha ikoranabuhanga ryayo mu kumenya aho abantu baherereye, bikarenga ku kohereza imiti n’ibiribwa ku bahuye n’ibyo bibazo gusa.
Kuva Zipline Rwanda yatangira gukora, drones zayo zimaze gukora ingendo zirenga ibilometero 124.693.919, zisohoza ubutumwa ziba zatumwe inshuro 1.087.425, aho zimaze gutwara udupfunyika tw’ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bingana na 11.008.723.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!