Mbere y’umwaka wa 1903 ubwo havumburwaga indege byari bigoye kwemera ko hashobora kuzabaho igikoresho gishobora gutuma umuntu ava mu mujyi akajya mu wundi akoresheje inzira y’ikirere.
Nyuma yo kugera kuri izi ndoto, kuri ubu hari kurebwa uko hakorwa imodoka na moto bigendera ku butaka nk’uko bisanzwe ariko byaba na ngombwa bikaguruka.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Buyapani, A.L.I. Technologies Inc ni kimwe mu bimaze gutera intambwe ishimishije mu mushinga wo gukora moto ziguruka.
Muri Nzeri 2022, mu imurikabikorwa ryabereye i Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki kigo cyamuritse iyi moto cyise ‘XTURISMO’.
XTURISMO ifite ubushobozi bwo kwikorera ibintu bifite ibiro 100, ikagira uburebure bwa metero 3,7, ubugari bwa metero 2,4.
Itwara umuntu umwe ari nawe ugenda ayiyobora ndetse ikagendera ku muvuduko wa kilometero 100 mu isaha.
Iyi moto yamaze kurenga icyiciro cy’igerageza ndetse kuri ubu yashyizwe ku isoko, gusa uru ruganda ruri kugurisha umubare muto kandi ku giciro gihanitse gishobora kurenga miliyoni 700Frw.
A.L.I. Technologies Inc ifite intego y’uko bizagera mu 2025 ikora moto zo muri ubu bwoko nto zishobora kugurwa n’abantu ku giti cyabo ku arenga miliyoni 50Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!