00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yavuyeho umwanya munini

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwavuyeho mu bihugu byinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku buryo abarukoresha bamaze umwanya munini batabasha kohereza cyangwa kwakira ubutumwa.

Nubwo ntacyo ikigo Meta kibarizwamo WhatsApp cyahise gitangaza, abayikoresha baje kugaragaza ku zindi mbuga nkoranyambaga ko bamaze umwanya bari mu bwigunge.

Bashoboraga gufungura application ya WhatsApp, ariko nta kindi wakora cyaba kohereza ubutumwa, kubwakira cyangwa kureba status.

Uru rubuga ariko rwaje gusubira ku murongo, nubwo bitashobokeye rimwe ku bantu bose.

WhatsApp ku isi ikoreshwa n’abarenga miliyari 2.2, ikaba rumwe mu mbuga rukoreshwa na benshi.

WhatsApp yavuyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .