00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yatangije uburyo bwa Communities, izana n’izindi mpinduka nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 03:08
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangije uburyo bushya rwise Communities, aho ama-groups afite icyo ahuriyeho ashobora guhurizwa hamwe, runazamura imibare y’abantu bashobora guhamagarana barebana kuri ‘video call’ cyangwa abashobora kujya muri group runaka.

Ni impinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, aho uretse Communities, WhatsApp yanatangaje uburyo buzajya bwemerera abantu 32 guhamagarana barebana, mu gihe umubare ntarengwa wari abantu 8.

Ku rundi ruhande, hanongewemo uburyo bwo gukoresha itora muri group mu gihe abantu baganira (in-chat polls), ndetse umubare w’abantu bashobora guhurira muri group imwe ukubwa kabiri, bava ku bantu 512 bagirwa 1024.

WhatsApp yazanye impinduka nyinshi

Uburyo bwa Communities bwari mu igerageza mu bihugu bimwe kuva muri Mata uyu mwaka, ariko ubu bwafunguriwe abantu bose ku isi, bukazaba bwasakaye mu mezi make ari imbere.

Muri ubwo buryo, umuryango mugari w’abantu nk’abaturanyi, ababyeyi bafite abana biga ku ishuri rimwe cyangwa bakorana, bashobora guhuriza hamwe groups zabo.

Kugira ngo utangire kubukoresha, bisaba gufugura application ya WhatsApp, ugakanda ku mwanya wagenwe hejuru y’ibiganiro umuntu agirana n’abandi (chats) kuri telefoni zikoresha Android. Ku zikoresha iOS, ubwo buryo buba ahagana hasi.

Aho ngaho ushobora kurema ‘Community’ uhereye kuri zeru, cyangwa ugahuriza hamwe groups zisanzwe igihe uri ‘admin’.

Ba ‘admins’ ba Community bashobora kohereza ubutumwa buri wese urimo nk’igihe ari ubutumwa bwihutirwa cyagwa itangazo, ndetse umuntu ashobora guhinduranya groups ziri muri Community, igihe hari amakuru akeneye.

WhatsApp yatangaje ko binyuze muri Communities, ishaka kuzamura uburyo nk’ibigo binini bishobora gukora ibiganiro mu buryo bworoshye, kandi ubutumwa bugahererekanywa nta muntu wo hanze ushobora kubugeraho.

Izi mpinduka kandi ziriyongera ku buryo bwo kugaragaza uko wakiriye ubutumwa runaka ukoresheje emoji, kohereza amadosiye manini ashobora kugera kuri 2 GB, ndetse na ba admins bakagira ububasha bwo gusiba ubutumwa ubwo ari bwo bwose, ku mpamvu zitandukanye.

Ni ibintu bishobora gukoreshwa muri group iyo ari yo yose, ariko bikazanafasha cyane muri Communities.

WhatsApp yatangaje ko yakoranye n’imiryango isaga 50 mu bihugu 15 mu kubaka Communities, kugira ngo izabe ihuye n’ibyo abantu bakeneye.

Ubu buryo bamwe bagiye babugereranya na Facebook Groups, kuko byombi byemera ko andi ma ‘groups ashobora kwiremera mo imbere, akakira uburyo bwo guhererekanya amadosiye manini, ububasha bwa admin n’ibindi.

Icyakora, Facebook Groups yakunze gukoreshwa n’abanyamahanga bakora mu buryo butatanye ariko bafite ikintu bahuriyeho.

Ni mu gihe WhatsApp Communities yo izaba ikoreshwa n’abantu bashobora kuba banakorana mu buryo buhoraho.

Bitandukanye na Facebook kandi, WhatsApp ishingiye kuri nimero za telefoni, ku buryo biba byoroshye ko abo bantu baba baziranye, cyangwa se bahuriye kuri admin ufite nimero zabo bose.

Icyakora, ntabwo nimero y’umuntu izaba igaragara ku bantu bose bahuriye muri Community, izaba ishobora kubonwa na admin gusa, kereka ku bantu baba muri group imwe.

Muri iki gihe bigitangira, ba admin ba groups zisanzweho bashobora kuzihinduramo Communities mu gihe babihisemo, cyangwa bagashinga Community bahereye ku busa.

Ba admins kandi bafite ububasha bwo kongera abantu muri group cyangwa koboherereza ’link’ bakoresha bakinjira muri Community.

Itangizwa rya Communities rishobora kuza gutanga akazi gakomeye ku zindi mbuga nkoranyambaga zifashishwa mu biganiro mu matsinda manini nka Telegram na Signal, cyangwa imbuga ziyuzwaho ubutumwa nka iMessage.

Ni kimwe n’izindi zikoreshwa n’ibigo cyangwa amashuri nka GroupMe, Band, TalkingPoints, Remind n’izindi.

Umuyobozi mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko iyi gahuda bayitekereje bagamije kuzana impiduka mu buryo ibigo bitumanaho kandi mu ibanga, mu mutekano utaba ahandi.

Yakomeje ati "Ubundi buryo busanzweho busaba kwizera za applicatios cyangwa porogaramu z’ikoranabuhanga, zisigarana kopi y’ibiganiro - tukaba twizera ko bakeneye umutekano uhambaye ku buryo ibiganiro by’abantu biguma hagati yabo."

Icyakora, hari ubwoba ko ubu buryo bushobora kuba bwaha urwaho abagambiriye imigambi mibisha.

Icyakora, ngo abazatahurwa mu bikorwa nko guhohotera abana, ubugizi bwa nabi cyangwa ibindi, bazakumirwa kuri uru rubuga kandi Community yabo isenywe.

WhatsApp Community ni uburyo bushya ku bakeneye guhuza groups babarizwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .