00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp na Instagram zamaze iminota isaga 40 zidakora

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Facebook Inc gifite imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Instagram na Facebook Messenger cyatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, serivisi zacyo zagize ibibazo bitandukanye bigatuma zimara umwanya zidakora

Ntabwo haramenyekana icyateye uku kuvaho kw’izi mbuga nkoranyambaga ariko nibura mu bihugu nk’u Rwanda, u Buhinde ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashize igihe kigera nko ku minota 40 zitari gukora.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko bagize ibibazo bituma hari serivisi zitandukanye zihura n’ibibazo.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter buvuga ko “Hari amatsinda menshi ari kubikoraho, turabamenyesha nibishoboka.”

Ibinyamakuru bitandukanye byagaragaje ko nibura abantu barenga ibihumbi 100 banditse kuri Twitter bagaragaza ko izi mbuga zabo za WhatsApp, Instagram na Facebook Messenger byavuyeho.

WhatsApp na Instagram zavuyeho iminota isaga 40 kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .