WhatsApp igiye kugabanya abohererezwa ubutumwa buvuye ahandi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Mata 2020 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho uburyo bushya bukumira abarukoresha kohereza ubutumwa buturutse ahandi bizwi nka ‘forward’ mu rwego rwo guhangana n’amakuru y’ibihuha asakazwa.

WhatsApp, ifitwe na nyiri Facebook, yatangaje ko izashyiraho ubu buryo muri ibi bihe bya Coronavirus kugira ngo igabanye ingaruka z’ikwirakwira ry’amakuru y’ibihuha.

Niba ukoresha uru rubuga yakira ubutumwa bwoherejwe kenshi - bumwe bwoherejwe inshuro zirenze eshanu –mu buryo bushya, ashobora kubwoherereza undi umwe. Ibyo ni 1/5 cy’abohererezwaga ubutumwa mu buryo bwashyizweho mu 2019.

Impinduka ntizikuraho burundu uburyo bwo gusangiza ubutumwa abandi hakoreshejwe ubwo buryo bwa “Forward” kuko ukoresha uru rubuga ashobora kubusangiza buri umwe anyuze muri iyo nzira.

Ariko mu rwego rwo gushyiramo imbogamizi mu kubikora, WhatsApp yizeye kugabanya ubutumwa bumwe butari ubw’ukuri ku rubuga rwayo nk’ibinyoma bikwirakwizwa ko Coronavirus ifitanye isano na 5G.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata, Umuvugizi wa WhatsApp yagize ati "Twabonye ubwiyongere bugaragara mu koherezanya ubutumwa, aho abakoresha urubuga rwacu batubwiye ko bimaze kwiyongera kandi bishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza amakuru atari yo."

"Twizera ko ari ngombwa kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwo butumwa kugira ngo WhatsApp ikomeze kuba aho abantu baganirira ibyabo."

Kubera uburyo bwa kode WhatsApp ikoresha, ntishobora kubona ibiri mu butumwa bwoherejwe ku rubuga rwayo. Ibyo bituma itakoresha ingamba nk’iza Facebook na Twitter mu gusubiza inyuma ubutumwa bubi bwashyizwe ahagaragara.

Ahubwo yashyizeho uburyo bwafasha kugabanya ikwirakwizwa ry’ubutumwa mu kugira ngo ifashe abayikoresha kuba bashobora kuvumbura niba ubutumwa bakiriye ari ubwo kwizerwa.

Iki cya nyuma, kigerwaho binyuze mu kwerekana ko ubutumwa bwoherejwe buvuye ku wundi “Forward” cyangwa bwoherejwe ku wundi- bikagaragazwa n’imyambi ibiri.

Urugero, kugeza mu 2018, abakoresha WhatsApp bashoboraga kohereza ubutumwa bumwe ku yandi matsinda 250 icya rimwe, nyuma agabanywa kugeza kuri 20 muri uwo mwaka, atanu mu 2019 n’umwe kuri ubu.

Icyemezo cyo kugabanya ingano y’ubutumwa bwoherezwa buvuye ahandi cyazamuwe bitewe n’ibitero n’ubwicanyi bwabereye mu Buhinde byahitanye abantu 25 bishingiye ku makuru y’ibihuha yasakajwe avuga ku ishimutwa ry’abana mu 2018.

WhatsApp ivuga ko izo ngombwa zagabanyije kohereza ubutumwa icya rimwe ku kigero cya 25% ku Isi hose.

WhatsApp ivuga nayo ubwayo ibizi ko ubutumwa bwose bwoherezwa atari bubi kuko urubuga rwayo ruherutse no kwifashishwa n’abantu abantu mu gutegura ibikorwa rusange byo gushyigikira abakozi bashinzwe ubuzima.

Uru rubuga rwashyigikiye umurongo washyizweho n’Umuryango w’Abibumye wita ku Buzima (WHO) mu gutanga amakuru ajyanye na Coronavirus, yagenzuwe n’inzobere mu buzima, wahuriweho n’abantu barenga miliyoni 10.

WhatsApp igiye kugabanya abohererezwa ubutumwa buvuye ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .