Ikoranabuhanga ry’imikandara yo mu modoka ntabwo ryigeze rihinduka kuva mu myaka ya 1960 ubwo Volvo yahangaga irikoreshwa ubu. Nubwo bimeze bityo, imodoka zo zarahindutse, zongerwamo sensors, camera na za mudasobwa zifasha umushoferi zikamurinda gukora impanuka.
Ubu Volvo irashaka ko ibyo bikoresho byose bigira uruhare mu kongera ubushobozi bw’imikandara. Imikandara igezweho izajya ibasha kugenzura ingano y’imbaraga igomba gukoresha mu kwegera umuntu mu gihe cy’impanuka.
Ni ukuvuga ngo umukandara uzajya ufata umuntu umukomeze mu kumurinda impanuka.
Volvo ivuga ko uwo mukandara mushya wongerewe ubushobozi ugereranyije n’iyari isanzwe, ukava kuri gatatu ukagera kuri 11 kandi ushobora no gufasha umuntu uwo ariwe wese hatitawe ku ngano ye.
Uwo mukandara uzajya wifashisha ikoranabuhanga, ukwire umuntu ugendeye ku ndeshyo ye, ibiro bye, imiterere y’umubiri we, uko yicaye n’ibindi. Intebe y’umugenzi izajya iba ifite uburyo umukandara uba muremure kurushaho ku buryo urinda umuntu kuba yagira impanuka ku mutwe mu gihe cy’impanuka mu gihe nk’indi myanya izajya ihabwa imikandara ishobora kurinda umuntu kuba yavunika imbavu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!