Kuri uyu wa Mbere nibwo urukiko rukuru rw’i Seoul muri Koreya y’Epfo rwakatiye Lee Jae-yong.
Uyu mugabo ari na we uzasigara ku buyobozi bwa Samsung, yafunguwe by’agateganyo muri Gashyantare 2018 nyuma y’umwaka yari amaze muri gereza.
Yaregwaga ibyaha birimo kuba yaratanze miliyoni z’amadolari nka ruswa ku wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye ngo amufashe kuzasigara ayoboye Samsung.
Urukiko rwemeje ko Lee yatanze iyo ruswa koko kandi bigize icyaha. Lee yamaranairaga ubuyobozi bwa Samsung nyuma y’aho mu 2015, iyo sosiyete yihuje n’indi ya Cheil Industries bikabyara Samsung C&T.
Park wahoze ari Perezida mu cyumweru gishize yakatiwe gufungwa imyaka 20 ku byaha bya ruswa byatumye yeguzwa mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!