00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Indi modoka ya Tesla yitwara yagonze iya Polisi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Kanama 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 28 Kanama 2021, indi modoka ya Tesla yitwara yakoze impanuka igonga iya polisi mu gihe hagikorwa iperereza ku mpanuka 11 zimeze zityo.

CNN yatangaje ko hari imodoka ya Mercedes yari ihagaze mu muhanda rwagati inyuma yayo hari iya polisi icanye ya matara ahuruza. Ngo iya Tesla Model 3 yahise ituruka inyuma igonga uruhande rw’iya polisi ndetse ikomereza no kuri iyo ya Mercedes yari imbere.

Zose zarangiritse ariko ntihagira uhakomerekera bikabije cyangwa ngo apfe.

Inzego z’umutekano muri uwo muhanda zatangaje ko “umushoferi w’iyo modoka [ya Tesla] yavuze ko yari irimo kwitwara.”

Iyo mpanuka yatumye amakenga akomeza kwiyongera ku bwoko bw’imodoka iyo sosiyete y’umunyemari, Elon Musk, isigaye ikora zitwara, zikunze gukorera impanuka hafi y’izicana amatara ahuruza nk’iza polisi n’imbangukiragutabara.

Ibaye kandi mu gihe hari gukorwa iperereza ku gitera impanuka nk’izo. Iperereza ryatangijwe nyuma y’uko hari hamaze kuba 11 hagati ya tariki 22 Mutarama 2018 na 10 Nyakanga 2021.

Kugeza ubu Tesla ntacyo iratangaza kuri iyo mpanuka. Mu bihe bitandukanye yashimangiye ko imodoka zitwara zifite amahirwe yo gukora impanuka nke ugereranyije n’izitwarwa n’abashoferi. Icyakora yanavuze ko haba hakenewe uwo kugenda ayigenzura neza.

Umusesenguzi mu bijyanye n’ibinyabiziga byitwara, Sam Abuelsamid, yasobanuye ko bikorwa ku buryo iyo bigendera ku muvuduko uri hejuru ya kilometero 64 ku isaha bitita ku bimenyetso bihagaritse ahantu hamwe. Yavuze ko ibyinshi muri byo feri zabyo zikora iyo bigendera ku muvuduko muke.

Tesla Model 3 yari yitwaye (ibumoso) yagonze imodoka ya polisi (iburyo) byongera amakenga ku modoka Tesla iri gukora zitwara ziri gukora impanuka nk'izo cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .