00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Positivo BGH rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije gufasha abakiliya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Uruganda Positivo BGH rukora ibikoresho bya ‘electronique’, rwatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bugamije gufasha abakiliya barwo mu gihe ibikoresho byabo birimo na za mudasobwa byagize ikibazo, cyangwa mu gihe baba bakeneye ubundi bufasha bugendanye n’imikorere y’ibikoresho bikorwa n’urwo ruganda.

Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gufasha abagura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye bikorwa n’uruganda rwa Positivo BGH, birimo mudasobwa, CashPower n’ibindi.

Umuyobozi uhagarariye Positivo BGH mu Rwanda akaba n’ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Nkurikiyeyesu Emmanuel, yavuze ko biteze kubona impinduka mu gufasha abakiliya babo binyuze mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati "Impamvu twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ni ukugira ngo, ugize ikibazo ahite agishyiramo ako kanya. Abantu 100 ntibahamagarira rimwe nubwo dufite umurongo bahamagaraho ku buntu. Dufite n’uburyo bwo kutwoherereza ubutumwa kuri email kandi byose turabibona tukanabafasha ariko bitandukanye n’ubu buryo kuko uhita ubona abantu bose banditse n’aho baherereye."

Yakomeje agira ati "Hari n’igihe wasangaga umuntu avuye i Rusizi cyangwa i Karongi aje gukoresha imashini kandi ari ibintu byagombaga gukemurwa atavuye aho ari. Ibyo bibazo rero bidakanganye bizajya bikosorwa abantu batabanje kuva aho bari, biri mu buryo bwihuse bwo kubona amakuru ku hari ikibazo no kugikemura, ndetse biri no mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga."

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo gusana no gukora ibikoresho bya Positivo BGH bishobora kugira ikibazo nyuma yo kugurwa, Mutabazi Albert, yagaragaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzafasha abakiliya kugaragaza ikibazo igikoresho runaka gifite mu buryo bwihuse.

Yagize ati "Ubu buryo bwatekerejwe mu rwego rwo kumenya ikibazo cy’umukiliya ku gihe, tukanamufashiriza ku gihe. Navuga ko ari amahirwe kuri twese kuko iyo ufashije umukiliya bikagenda neza aba yishimye kandi nawe urishima. Nizera ko bizoroha kuko iyo ushyizemo nimero iranga imashini (Serial number) igikurikiraho ari ukuzuza imyirondoro y’umukiliya."

Yagaragaje ko kugira ngo ufite igikoresho cya Positivo BGH cyagize ikibazo akigaragaze, yanyura ku rubuga rwa internet rwa Positivo BGH ari rwo www.positivobghwise.com, akareba ahanditse After sales, agakandaho akabona Start repair request aho yuzuza amakuru y’ingenzi ajyane n’ikibazo igikoresho cye cyagize.

Yavuze ko urebye uko ibikorwa byo gusana ibikoresho byagize ikibazo byakorwaga bigiye kunganirwa no gukoresha ikoranabuhanga kuko hari n’ibibazo bishobora gukemuka umukiliya atiriwe asiragira.

Uru ruganda, uretse mudasobwa runakora mubazi z'amashanyarazi zinakoreshwa mu Rwanda, ndetse rwiteguye no gukora mubazi z'amazi

Kuva muri 2015, uruganda rwa Positivo BGH mu Rwanda rumaze gutanga mudasobwa zigera hafi ku bihumbi 200 mu bigo bitandukanye. Mu bazihawe harimo, abanyeshuri bo muri za Kaminuza, abarimu bo mu mashuri yisumbuye, ibigo by’amashuri n’abakozi banyuranye bo mu bigo bya Leta.

Ubu buryo bwo gutanga ubufasha hihashishijwe ikoranabuhanga buje busanga ubundi bwakoreshwaga mu gufasha abakiliya ba Positivo BGH, gukorerwa ibikoresho byagize ikibazo, bwa Mobile clinics, aho abakozi babishinzwe bazenguruka igihugu bitwaje ibikoresho byabugenewe, bagafashiriza abakiliya kuri za IPRCs cyangwa amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda abegereye , bigakorwa buri mezi atatu basanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse ubu buryo kandi uruganda rwa Positivo BGH rwamaze kugirana amasezerano n’Ishuri Rikuru Ry’Ubumenyingiro Rwanda Polytechinique (RP) binyuze mu mashami yaryo atanu, ari yo IPRC Tumba, IPRC Karongi, IPRC Huye, IPRC Ngoma na IPRC Kigali, mu rwego rwo gusangiza ubumenyi abenegihugu no kugira ngo bagire aho bashobora gutangira ubufasha ku bikoresho by’uru ruganda byagize ikibazo nyuma yo kugurwa ( After Sales services), kandi hegereye abakiliya.

Ni muri urwo rwego kandi serivisi y’uruganda yo gufasha abakiriya yimukiye i Remera (Giporoso) ahahoze SARMOTOR, ku bwo korohereza ababagana kubageraho.

Uruganda rwa Positivo BGH nubwo rumaze imyaka itandatu mu Rwanda, ni uruganda rukuze kuko rwatangiriye muri Brazil rwitwa Positivo technologia, ruza kwihuza n’urwo muri Algentine rwa BGH rumaze imyaka isaga 100 rukora rukanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, mu burezi no mu zindi nzego.

Ibi byarugize uruganda rwagutse rukora rukanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, kandi abenshi muri ibyo bakoresha ibikoresho bya Positivo BGH muri serivisi zitandukanye by’umwihariko mu burezi.

Positivo Brazil ifite amashuri yayo guhera ku y’inshuke kugera ku rwego rw’ikirenga (PHD), kandi yubakiye ku myigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga ryatunganyijwe n’abahanga bayo ndetse n’ibikoresho bikorerwa mu nganda zayo.

Ubuyobozi bw’uruganda butangaza ko bwiteguye gukorana n’Abanyarwanda bubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwimerere bitandukanye, bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi, kandi bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese. Positivo BGH isanzwe ifitanye imikoranire myiza n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku isi nka Microsoft, Intel n’ibindi.

Uretse mudasobwa, hari mubazi z’amashanyarazi (cash power), ibikoresho byifashishwa mu burezi muri smart classrooms bibikwaho amasomo ari mu ikoranabuhanga (Content Access Points), byose bikorerwa mu Rwanda.

Uru ruganda rutangaza ko rwiteguye no gukora mubazi z’amazi, zifite ikoranabuhanga rituma umuntu ukoresheje iyo mubazi abanza kwishyura mbere (pre-paid); ibyo byose bigacuruzwa mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bihugu bya kure, hibandwa ku miryango y’ubucuruzi u Rwanda rurimo nka COMESA, CPGL ndetse n’isoko rihuriweho rya Afurika.

Bimwe mu bikoresho bikorwa na Positivo BGH
Abana b'Abanyarwanda bakoresha mudasobwa nk'igikoresho cy'ibanze mu myigire
POSITIVO BGH ifite inganda n'amashuri yayo kuva mu mashuri y'inshuke kugera muri Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .