Ubusanzwe washoboraga guhamagara umuntu kuri Signal ari uko winjiye muri uru rubuga nyirizina, ariko ubu ushobora gukora ‘link’ ukemeza igihe guhamagara bikorerwa ukayisangiza n’uwo ushaka guhamagara kabone n’ubwo utayimuhera kuri uru rubuga nyiri zina.
Akarusho ni uko ushobora kongera gukoresha ya ‘link’ ikindi gihe icyo ari cyo cyose.
Hashyizweho kandi n’uburyo bwo kuzamura ikimenyetso cy’ikiganza mu gihe muri guhamagarana nk’itsinda, mu gihe wenda waba wifuza kugira icyo uvuga. Hashyizweho n’ubundi buryo bwo gukoresha ‘emoji’ mu gihe ushaka kugaragaza akakuri ku mutima mu gihe cyo guhamagarana.
Hashyizweho n’uburyo ushobora kureba abantu bose mwahamagaranye mu bihe byashize ’call histroy’.
Aya mavugurura aboneka kuri verisiyo nshya ya Signal kuri telefoni za Android, iOS, ndetse no kuri mudasobwa.
Urubuga rwa Signal rwatangiye kwitabirwa cyane mu 2021, kimwe na Telegram nyuma y’uko WhatsApp icyo gihe yakoreshwaga na miliyari zirenga ebyiri, mu mpera za 2020 yashyizeho amabwiriza mashya harimo n’asaba abayikoresha kuyiha uburenganzira bwo kuzajya isangiza amakuru yabo n’izindi mbuga za META.
Ikindi abantu bakundira uru rubuga ni uko rubarwa nka rumwe mu zigira umutekano usesuye w’amakuru y’abarukoresha ugereranyije n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!