Umwaka wa 2019 urasiga u Rwanda rwohereje mu kirere icyogajuru kizifashishwa mu buhinzi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Mutarama 2019 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2019 uzasiga u Rwanda rwohereje mu kirere icyogajuru cyarwo cya mbere kizifashishwa mu bijyanye n’ubuhinzi bugezweho bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu mu ikoranabuhanga.

Umushinga wo kubaka iki ‘cyogajuru gito’ [nano-satellite] uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani bubinyujije mu Kigo gitsura Amajyambere (JICA) n’Ikigo gishinzwe ibirebana n’Isanzure, JAXA (Japan Space Agency).

Amasezerano y’ubufatanye yasinyiwe mu Nama ya Transform Africa yabereye i Kigali muri Gicurasi 2018.

Kuva icyo gihe, icyogajuru cyatangiye gukorwa bigizwemo uruhare na Kaminuza ya Tokyo, ifatanyije n’Abanyarwanda batanu bari guhugurirwa mu Buyapani.

Byitezwe ko kizamurikwa muri uyu mwaka, nubwo itariki nyayo itaratangazwa.

Ni icyogajuru gito ariko gikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu ikusanyamakuru. Gifite imiterere nk’iy’icyo u Buyapani bwohereje mu isanzure cya TRICOM-1R [Tasuki] ku wa 3 Gashyantare 2018.

Iki cyogajuru gipima ibilo bitarenga bitatu, cyahawe intego yo gukusanya amakuru no kuyohereza ku Isi gikoresheje camera.
Cyubatswe na Kaminuza ya Tokyo yashinzwe mu 1877, iri no gukorana n’u Rwanda mu mushinga wo kubaka icyogajuru cyarwo.

TRICOM-1R yoherejwe mu kirere nyuma y’igeragezwa rya mbere ryakorewe kuri TRICOM-1 yari igenewe gukora ubushakashatsi mu isanzure.

Ku wa 14 Mutarama 2017 nibwo cyoherejwe kivuye mu Kigo cya Uchinoura Space Center ariko nyuma y’amasegonda 20 mu kirere kigeze ku butumburuke bwa kilometero 190 kirashwanyagurika. Bivugwa ko cyaguye mu Nyanja ya Pacifique, aho amakuru yahise akurwamo.

Iki cyogajuru gikozwe n’utusanduku dushushe nka kibe twa santimetero 10, buri kose gafite uburemere bwa kilogarama itarenze 1.33.

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col Nyirishema Patrick, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama 2019 ko u Rwanda rwahisemo kugana ikoranabuhanga rikoresheje ibyogajuru nk’inkingi y’iterambere.

Ati “Tubona agaciro k’imbaraga zo gukoresha icyogajuru muri Afurika. Itandukaniro riri hagati y’ikoranabuhanga ry’icyogajuru n’irikoresha ibikorwa remezo biri ku butaka ni uko cyo gitanga serivisi zose nta nkomyi. Urebye umugabane usanga hari amashyamba magari, ubutayu n’ibyanya bidatuwe kandi icyogajuru ni ingenzi mu kunoza itumanaho ryayo.’’

Lt Col Nyirishema yavuze ko imikoranire na Kaminuza ya Tokyo, ifasha u Rwanda kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abenegihugu no gukora ubushakashatsi.

Ati “Si ukubikora gusa nk’u Rwanda ahubwo bijyana no kubishishikariza ibindi bihugu binyuze muri gahunda ya Smart Africa (ibarizwamo ibihugu bisaga 22).’’

Yakomeje atangaza ko icyogajuru cya mbere u Rwanda ruzohereza mu kirere kizifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.

Ati “Turashaka kuzakoresha umushinga mu buhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije. Uko twubaka ubushobozi, ni zo nzego twahisemo gutangiriraho. Niba ufite icyogajuru mu kirere ukaba ushobora kubona amakuru ya buri murima, ushobora kuyabyaza umusaruro. Niba ushaka kurinda ibishanga, niba ushaka kugena gahunda y’imijyi, byose iyo wiyambaje icyogajuru biroroha. Turacyakorana na Kaminuza ya Tokyo ngo tubinononsore neza cyane ko ari ahantu bidakoreshwa cyane.’’

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufite umushinga uri mu Cyerekezo cya 2063 wo gushyiraho Ikigo gishinzwe ibirebana n’Isanzure ku mugabane, (African Space Agency) ndetse harigwa igihugu kizakira icyicaro cyacyo.

Muri gahunda yo kongera Abanyarwanda bakora ibyogajuru, abagera kuri 15 bazahugurwa n’inzobere zo mu Buyapani kuva muri Gashyantare 2019.

Itangizwa ry’icyogajuru gishya ntirizakuraho ibisanzwe bikoreshwa n’ibigo by’isakazabumenyi n’itumanaho.

Ati “Bakomeze bakoreshe ibyogajuru bisanzwe mu gihe twubaka ubwo bumenyi. Tuzarebe aho duhera ku byo bakoraga, uko twabigira byiza kurushaho, tukabigira ibyacu.’’

U Rwanda rwashyize imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bwifashishije ikoranabuhanga riha abahinzi amakuru, kuhira imyaka n’ibindi.

Mu 2018, i Musanze hatangijwe ikoranabuhanga ryifashisha drones rifasha abahinzi kumenya ifumbire ikenewe mu murima n’indwara zishobora gutuma umusaruro ugabanuka.

Afurika yihariye 60% by’ubutaka buhingwa ku Isi ndetse ubuhinzi bugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe bukorwa n’abagera kuri 70 %.

U Rwanda rugiye kwiyongera ku bihugu byo muri Afurika bisanganywe ibyogajuru birimo Afurika y’Epfo yohereje icya mbere mu 1999, Nigeria (2003), Misiri (2007), Maroc, Algeria na Ghana (2017). Ibindi bihugu ni Ethiopia, Angola na Kenya (1970) biri kunoza ishyirwaho ry’ibigo bizatuma hoherezwa ibyogajuru byinshi mu kirere.

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col Nyirishema Patrick, yavuze ko icyogajuru cya mbere kizoherezwa mu kirere kizifashishwa mu buhinzi n’ubworozi
Icyogajuru cya mbere u Rwanda ruzohereza mu kirere kizifashishwa mu buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza