Umuyobozi Mukuru wa Twitter arateganya kuzaza muri Afurika akahamara amezi atatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Twitter akaba n’umwe mu bayishinze, Jack Dorsey yasoje uruzinduko yari amaze hafi ukwezi agirira mu bihugu bya Afurika, asiga avuze ko umwaka utaha ashobora kuzahagaruka akahamara amezi atatu.

Dorsey mu minsi yari amaze muri Afurika yasuye ibihugu nka Nigeria, Ghana, Ethiopia na Afurika y’Epfo, aho yagiye aganira n’abafite ubucuruzi bujyanye no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Abinyujije kuri Twitter, Dorsey w’imyaka 43 yavuze ko bibabaje kuba asoje uruzinduko rwe, gusa ashimangira ko Afurika ari umugabane mwiza ugaragaza ahazaza h’isi.

Yagize ati “Birababaje kuba mvuye kuri uyu mugabane. Afurika niyo izagena ahazaza. Sindamenya neza ariko nzahagaruka mpamare amezi kuva kuri atatu kugeza kuri atandatu mu 2020. Nishimiye ko nibura nabashije kwirebera igice gito (cya Afurika).”

Dorsey yavuze ko ukugena ejo hazaza ha Afurika bizaturuka mu bucuruzi bw’amafaranga y’ikoranabuhanga ya Bitcoin, nubwo atasobanuye impamvu ariko abibona, nkuko BBC yabitangaje.

Bitcoin ni ifaranga ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’umuhanga mu bya mudasobwa wamenyekanye ku izina rya Satoshi Nakamoto. Muri ubu buryo abantu cyangwa ibigo bibiri bishobora kohererezanya amafaranga ntayo biciwe nk’ubwishyu.

Dorsey asanzwe azwi mu ngendo zitandukanye agirira hirya no hino. Muri Nzeri yavuze ko yagiye muri Melbourne na Australia mu gihe umwaka ushize mu Ukuboza yari muri Myanmar ari naho yizihirije isabukuru yamaze iminsi icumi ahantu hatuje yitekerezaho.

Kuza kumara amezi atatu muri Afurika kwa Dorsey, ni ikimenyetso cy’uko sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye zitangira kubona uwo mugabane nk’ahantu heza ho gushora imari mu by’ikoranabuhanga mu gihe kiri imbere.

Dorsey abengutswe Afurika nyuma ya Mark Zuckerberg wa Facebook wavuze ko mu mwaka wa 2020 ateganya kuhaza mu biganiro bigamije guteza imbere uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’abaturage.

Ni imyumvire mishya kuri sosiyete z’ikoranabuhanga zo mu bihugu byateye imbere kuko ubundi Afurika yajyaga iza nk’amahitamo ya nyuma.

Dorsey avuye muri Afurika kandi mu gihe Jack Ma washize urubuga rucururizwaho kuri Internet rwa Alibaba Group yari aherutse muri Ethiopia aho yasinyiye amasezerano yo gutangiza urubuga rushya rucururizwaho kuri Internet.

Dorsey yavuze ko bibabaje kuba asoje uruzinduko rwe, gusa ashimangira ko Afurika ari umugabane mwiza ugaragaza ahazaza h’isi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .