Izi nganda zagombaga kubakwa muri Ohio binyuze mu mushinga wa miliyari 28$ wa Intel, aho byari biteganyijwe ko urwa mbere ruzaba rwarangiye mu 2025 urwa kabiri rukarangira mu 2027.
‘Chips’ ni udukoresho tw’ikoranabuhanga duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Zifasha ibi bikoresho gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo ku buryo nk’iyo ukanze ahantu runaka kuri mudasobwa cyangwa ufunguye porogaramu, ihita imenya icyo gukora.
Intel yavuze ko uruganda rumwe ruzatangira gukora hagati ya 2030 na 2031 mu gihe urwa kabiri biteganyijwe ko ruzatangira imirimo mu 2032 rukimara kubakwa.
Ibi bibazo bije nyuma y’uko Intel ishatse guhindura umurongo w’imikorere yayo, aho ishaka kuba umufatanyabikorwa w’ibindi bigo mu gukora ‘chips’, ahanini byatewe no guhura n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu bwayo.
Umwaka ushize uru ruganda rwgabanyije 15% by’abakozi bwarwo, ndetse rutangaza ko mu myaka iri imbere ruzagenda rugabanya amafaranga rushora mu bikorwa byarwo.
Umuyobozi muri Intel, Naga Chandrasekaran, yabwiye abakozi b’uru ruganda ko icyemezo cyo gutinda kw’iyi gahunda yo kubaka inganda nshya cyafashwe kugira ngo imikorere yarwo ihure n’ibyo isoko rikeneye muri ibi bihe kandi rwitware neza mu micungire y’umutungo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!