Uko wakwemeza ko ubutumwa wohereje kuri WhatsApp bwajya bwisiba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Umunsi ku munsi niko imbuga nkoranyambaga zihimba udushya twinshi, ahanini zigamije korohereza abazikoresha kunyurwa n’ibyiza byazo no kurinda umutekano w’amabanga yabo.

Magingo aya, WhatsApp yashyizeho uburyo umuntu ashobora koherereza ubutumwa mugenzi we, hanyuma agahitamo niba ashaka ko nyuma y’igihe runaka bwazisiba cyangwa se niba ashaka gukomeza kububika nko mu gihe ashaka kuzabwifashisha.

Umuntu azaba ashobora kwemeza ko ubutumwa yanditse bwisiba nyuma y’iminsi irindwi, gusa ubwo yandikiwe bwo asubizwa buzajya bukomeza kugaragara. Ubu buryo ntibureba ubutumwa umuntu aba yasaranganyije abandi (Forwarded messages).

Ikindi ni uko amashusho, amafoto n’amajwi umuntu yohererejwe nabyo bizajya bihita byisiba nyuma y’iminsi irindwi yemeje ubu buryo. Gusa niba waremeje ko nk’amajwi cyangwa amashusho yajya ahita yibika muri telefoni yawe ako kanya, bwo ntabwo azajya asibama ahubwo azajya agumamo.

Inzira eshatu wanyuramo ukemeza ubu buryo:

1. Jya ahandikirwa ubutumwa muri WhatsApp yawe, hanyuma uhitemo umuntu cyangwa itsinda urimo ushaka ko ubutumwa wanditsemo buzajya bwisiba nyuma ya buri minsi irindwi.

2. Nuramara guhitamo uwo muntu cyangwa itsinda, kanda hejuru ahari izina, nurangiza umanuke hasi urebe ahanditse “Disappearing messages”

3. Umaze kuhagera, uzakandeho uhitemo “ON”. Ni ukuvuga ngo wemeje ko ubutumwa uri bwandikirane n’uwo muntu cyangwa iryo tsinda buzisiba nyuma y’iminsi irindwi ubwanditse.

Reba amashusho agaragaza inzira wanyuramo

Mu gihe umuntu amaze kwemeza ko ubu butumwa bwajya bwisiba, mu minsi irindwi buzajya bubura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .