Uko wafasha umuryango kugera ku mitungo yawe y’ikoranabuhanga igihe uzaba utakiriho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ikoranabuhanga kuri ubu ryoroheje ibintu byinshi. Umuntu asigaye agendana umutungo we wose muri telefone cyangwa mudasobwa. Kuri telefone gusa, ushobora gukurikirana ibibera hirya no hino ku isi ari nako usangiza abari mu mpande zose z’isi uko ubayeho n’ibindi.

Haba kwinjira muri konti ya banki, konti ya telefoni, email, imbuga nkoranyambaga n’ibindi, bisaba imibare y’ibanga. Ese iyo muntu apfuye ari we wenyine uzi iyo mibare y’ibanga ye bigenda bite? Birumvikana ko bishobora kurangirira aho n’umuryango we ntumenye uko ukurikirana.

Byagenda bite ngo imitungo yawe iri mu buryo bw’ikoranabuhanga itazajyana nawe umunsi uzaba utakiriho?

Gushyira imitungo y’ikoranabuhana mu gitabo cy’imitungo yose ufite

Umuyobozi w’ikigo American Private Wealth, Kashif Ahmed yabwiye USA Today ko nta we ukwiriye kwirengagiza gushyira imitungo y’ikoranabuhanga mu mitungo ye rusange.

Yagize ati “Mu nyandiko y’irage ryawe, gerageza gutanga uburenganzira ku bazungura kugira ngo bazabashe kumenya imitungo ufite mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bizanaborohera kuba bafunga konti z’ikoranabuhanga nk’izo ku mbuga nkoranyambaga, igihe uzaba utakiriho.”

Ahmed yavuze ko hari konti z’abantu ku mbuga nkoranyambaga zikomeza gukora kandi ba nyira zo batakiriho, kuko hari abazisigaranye.

Umuyobozi wa sosiyete Money Talk, Barbara O’Neill, yavuze ko ari byiza gufata ahantu umuntu akandika imitungo ye yose irimo n’iyo mu ikoranabuhanga, hanyuma akabisangiza abantu be ba hafi nk’uwo bashakanye cyangwa umuzungura.

Ibikwiriye kwibandwaho muri urwo rutonde harimo nka konti zifite aho zihurira n’amafaranga nka Paypal, kandi umuntu akagaragaza uburyo izo konti zakwinjirwamo igihe azaba adahari.

Gukoresha uburyo bukusanyiriza hamwe imibare y’ibanga

Kubera ikoranabuhanga ritandukanye rituma umuntu akoresha imibare y’ibanga itandukanye, hari ubwo bishobora kuremerera umuntu kuyibika mu mutwe.

Inzobere mu ikoranabuhanga zitanga inama yo kubika iyo mibare y’ibanga ku mbuga ziyikusanyiriza hamwe nka LastPass, Dashlane, cyangwa Password Boss. Ibyo byafasha mu gihe utakiriho, ko abo mu muryango wawe bizaborohera kubona iyo mibare y’ibanga ahantu hamwe.

Mu gihe ukoresha ubwo buryo bwo kubika imibare y’ibanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni ngombwa kugira undi ubimenyesha nk’uzakuzungura, kugira ngo bizamworohere.

Kenshi izi mbuga zibika imibare y’ibanga zitanga uburenganzira bwo kugira undi ugera ku makuru yawe, ariko bukaba ari uburenganzira bufite aho bugarukira ugereranyije n’ububasha nyiri konti aba afiteho.

Imitamenwa y’ikoranabuhanga

Hari uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abashaka kubika inyandiko zabo n’ibindi by’ibanga bakoresheje ikoranabuhanga bizwi nka Digital Vault. Aha ushyiramo inyandiko zose z’ingenzi nk’irage, ibyangombwa by’ubutaka cyangwa indi mitungo, imyirondoro, amakarita ya banki, amafoto n’ibindi.

Ubu buryo bwose bufasha umuntu kuba mu gihe azaba atariho, abo mu muryango we batazabaho nabi kandi wenda hari ibintu by’ingenzi yasize byakabaye bibafasha gukomeza ubuzima.

Ni byiza gusangiza umuryango imibare y'ibanga ukoresha kugira ngo izifashishwe mu gihe waba utakiriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .