Muri iyi minsi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency: RSA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga gitanga amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’Isi, ESRI Rwanda, batangije icyumweru cy’ibiganiro n’abari mu nzego zitandukanye za Leta berekwa uburyo bakwifashisha iryo koranabuhanga mu mirimo yabo.
Berekwa uko bakoresha amakuru ajyanye n’ibyogajuru, uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona amakuru y’ubumenyi bw’Isi n’uburyo ayo makuru yakoreshwa mu nzego zitandukanye nko guteza imbere ibikowaremezo, ubuhinzi, guteza imbere serivisi z’imari, ubuzima, kurwanya ibiza n’ibindi.
Ni igikorwa kije nyuma y’uko RSA na Esri Rwanda bisinyanye amasezerano afasha ibigo bya leta gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Esri Rwanda bujyanye n’amakuru ajjyanye n’iby’isanzure.
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Twagirayezu Gaspard, yabwiye KT Press ko ikigamijwe ari ugushyira ibintu ku murongo, hakagabanywa amafaranga agenda ku bitari ngombwa ari na ko ibigo bya leta bitanga umusaruro wisumbuye.
Ati “Dushaka ko ibigo bya leta byareka gushaka impushya (license) buri kimwe kibyikoreye. Asri Rwanda ifite impushya zitarangira, ubu turi gufasha za minisiteri gukoresha iryo koranabuhanga bijyanye n’ibyo buri imwe ikeneye.”
Yavuze ko ibyo bijyana no kwereka abo muri ibyo bigo uburyo bikora, bagafashwa no gushingira ku makuru ajyanye n’iby’isanzure mu kazi kabo ka buri munsi.
Muri ibyo biganiro kandi RSA na Esri Rwanda hagaragajwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwafasha mu gukemura ibibazo no kunoza serivisi batanga.
Nko mu guteza imbere ibikorwaremezo, iryo koranabuhanga rifasha mu gutahura abantu bubaka batabyemerewe no kugenzura uburyo imijyi iri gutera imbere.
Mu bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi no kwirinda ibiza, hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga rifasha mu guteguza hakiri kare, hagaragazwa ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure cyangwa hakasuzumwa ahantu hari kuba ubutayu n’ibindi.
Mu buhinzi hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kugenzura ibigize ubutaka, ibihingwa no gufasha abahinzi kugena uburyo bazahingamo hashingiwe ku makuru y’isanzure.
Niba nko mu mezi atatu hazava izuba, hakamenywa uko rizaba ringana n’icyakorwa ngo ritazangiza imyaka.
Mu bijyanye no gutanga serivisi z’imari nk’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro cyatangiye kugenzura ibice bitandukanye bikusanyirizwamo imisoro no kugenzura iyubahirizwa ry’itangwa ryayo.
Twagirayezu ati “Ibigo bitandukanye byatangiye kugaragaza ubushake bwo gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwubatswe. Ubu ikigo kiratugana bagaragaza uburyo bwihariye bwifashisha iri koranabuhanga mu kunoza akazi kabyo. Ni ibintu bigaragaza ko ubukangurambaga buri gukura ndetse n’uburyo baha agaciro iri koranabuhanga.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo biganiro biri muri gahunda ngari yo gushyira byuzuye serivisi z’isanzure mu miyoborere ya buri munsi y’Igihugu.
Hari na gahunda yo gukorana n’amashuri makuru na za kaminuza yo mu gihugu, kubaka ibikorwaremezo bitandukanye bifasha mu iteganyagihe, kugenzura uko ibihe byifashe no gukomeza kunoza ibihari nka teleport iri i Rwamagana.
Uretse gukoreshwa mu mirimo ya buri munsi mu bigo bya leta, RSA iri no guteganya uburyo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bushingiye ku makuru y’isanzure bwatangira kugurishwa mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Twagirayezu yagaragaje uburyo amakuru ashingiye ku byogajuru yafashije u Rwanda kwirinda no guhangana n’ibiza bitandukanye, muri gahunda yo kubaka ibikorwaremezo no kubaka ibyumba by’amashuri hashingiwe ku makuru ya nyayo n’ibindi.
Kugeza ubu ikigezweho ni ukunoza ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bumaze igihe bwubakwa, za minisiteri n’ibigo bya Leta bikagaragaza uburyo bwanozwa, ibigenda neza, ibidakora n’ibikenewe nyuma RSA ikazasubiramo inoza buri kimwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!