Ni telefone zinafite ikoranabuhanga rigezweho rimwe ry’ubwenge buhangano, AI, zirimo iya HOT 50Pro Plus n’iya HOT 50i.
Ku wa 02 Ugushyingo 2024 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ni ho herekaniwe ubushongore n’ubukaka bwa Hot 50Pro Plus.
HOT 50Pro Plus igura ibihumbi 266 Frw Frw naho HOT 50i ikagura ibihumbi 165 Frw.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Shema Gilbert yavuze ko telefone za Infinix HOT 50 Series zijyanye n’igihe kandi zorohereza abazikoresha kubera ikoranabuhanga rya AI zifite.
Ni umwihariko wiyongeraho ibyo kuba iya mbere ifite umubyimba muto cyane, bimwe abazikoresha bazikundira.
Ku bijyanye no kohereza Abanyarwanda mu bikorwa byabo bya buri munsi, Shema yagize ati “Ubu ni ukujyana n’igihe kandi tugeza ku Banyarwanda telefone zijyanye n’umuvuguko Isi iriho mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ni telefone igiye kwihutisha akazi kandi ikorohereza abayitunze kugera ku cyo bashaka bidasabye umwanya."
Ku bijyanye n’igiciro Umuyobozi wa Infinix, Ndwaniye Iddy Khaleb, yagaragaje ko idahenze ashingiye ku ikoranabuhanga rya Helio G100 izo telefone zifite, rizifasha gukora ibikorwa biremereye kandi vuba.
Ashingira kandi ku kuba ari yo telefone iri mu za mbere zifite umubyimba wa milimetero 6,8, kagira ikirahuri cya Gorilla kimwe gihese kiyifasha kutameneka igihe yituye hasi, bikajyana no kubika umuriro kuko ifite batiri ifite ubushobozi bwa 5000mAh.
Umuyobozi wa Mango Telecom, Eric Niyomugabo, yagaragaje ko uzajya agura telefone ya Hot 50Series azajya ahabwa gigabytes 36 za internet ya 4G ku buntu, ariko hakagaragazwa ko n’izindi serivisi za Mango 4G biyemeje kuzitangira ku gihe ndetse zidahenze.
Kuri ubu, telefone za Infinix HOT 50Series ziri ku isoko zinaboneka mu maduka yose ya Infinix na Mango aherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!