00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’ibihugu buziyongera, imirimo ibarirwa muri za miliyoni itakare: Ingaruka za AI ku Isi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 August 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Ubwenge bw’Ubukorano (AI) ni bwiza kuko bufasha mu kongera umusaruro w’imirimo, kwihutisha iterambere ry’ibihugu, bukaninjiza amafaranga menshi mu gihe gito, ariko ku rundi ruhande bukaba bubi bitewe n’uko uko ibihugu birushaho kubukoresha, ari ko abantu benshi batakaza imirimo, ubusumbane mu butunzi na bwo bukiyongera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, bwashimangiye ko AI izakomeza kuvugurura uburyo imirimo ikorwamo, kuko ari igikoresho kiyunganira. Ku rundi ruhande, izifashishwa mu kurema imirimo mishya ndetse n’inganda nshya.

Mu bihugu byateye imbere, umusaruro w’imirimo 30% uzazamuka kubera AI, nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza bubivuga, buti “Abakozi bazashobora gukoresha iri koranabuhanga bazinjiza kurushaho cyangwa umusaruro wabo wiyongere, icyakora abatazabishobora bo bazasubira inyuma.”

Amakuru mabi ni uko imirimo izahangwa ishingiye kuri AI izaba mike ugereranyije n’umubare w’izatakara. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bihugu byateye imbere, hazatakara imirimo byibuze 33%, mu bihugu biri mu nzira y’iterambere hatakare 24%, mu bihugu bikennye hatakare 18%.

Abakozi bakiri bato, nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza bubivuga, ni bo bazoroherwa no gukoresha AI mu mirimo yabo, icyakora abakuze bo ntabwo bizaborohera, cyane ko ubusanzwe bagorwa no gukoresha ikoranabuhanga.

Ubushakashatsi bw’ikigo McKinsey Global Institute cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buteguza ko mu myaka itandatu imikoreshereze ya AI mu nzego zitandukanye izahagarika imirimo byibuze miliyoni 800 ku Isi, ivugurure imikorere y’imirimo miliyoni 12.

Impamvu ibihugu biri mu nzira y’iterambere n’ibikennye bifite igipimo kiri hasi cy’imirimo izagabanyuka bitewe na AI ni uko ubusanzwe bifite umubare muke w’imirimo isaba ubumenyi buhambanye bwakwifashisha iri koranabuhanga, ugereranyije n’ibyateye imbere.

Ubu bushakashatsi bwa IMF bwabishimangiye buti “Ibihugu biri mu nzira y’iterambere n’ibikennye bifite umugabane muto w’imirimo isaba ubumenyi buhambaye, ugereranyije n’ibyateye imbere, bityo bizagerwaho n’ingaruka nke, kandi bihura n’impinduka nke za AI. Ikindi ni uko ibyinshi muri ibi bihugu bidafite ibikorwaremezo n’abantu badafite ubumenyi bwo kubyaza umusaruro AI, ibishobora kongera ubusumbane.”

Mu gihe bigaragara ko abazashobora kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mikoreshereze bazaba ari bake, ubusumbane mu bushobozi bushingiye ku mutungo bukazamuke, iki kigega kigaragaza ko abatuye Isi bakabayeho basaranganya ubutunzi, ariko bitewe na AI ntabwo bizoroha.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku isonga mu bihugu byiteguye gukoresha AI, ikaba ifite amanota 0,77 ku 0,80. Ibindi bihugu nka Canada, Australia, Suede, Finland, u Bwongereza n’u Bufaransa biri hagati ya 0,70 na 0,76/0,80.

Ku mugabane wa Afurika, Afurika y’Epfo ni yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 0,50, igakurikirwa na Kenya ifite 0,45, u Rwanda rufite 0,44, Maroc ifi 0,43 na Botswana ifite 0,42.

AI yitezweho kwihutisha ubukungu bw'ibihugu ariko ikanambura benshi imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .