00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse ikigo gishya gikora ibijyanye na ‘Software Development’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 May 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Kimwe mu bigaragaza iterambere ry’Isi cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, ni porogaramu yaba iza telefoni cyangwa mudasobwa zigenda zikorwa ubutitsa, zikarushaho gutuma ubuzima bwa buri munsi bworoha.

Utekereje neza mu myaka itari myinshi cyane yatambutse, abantu ntibabashaga kwishyura ingendo badatanze amafaranga mu ntoki cyangwa ngo bishyure amafaranga y’ishuri batagiye kuri banki, dore ko banakeneraga kubikuza amafaranga yabo bigasaba ko bagera ku cyicaro cyangwa ishami rya banki bayabikirijeho.

Kuri ubu byinshi byagiye bigerwaho, akazi muri rusange karoroshywa kubera imbaraga nyinshi zagiye zishyirwa mu guteza imbere ikoranabuhanga, hakorwa za porogaramu zitanga ibisubizo mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, uburezi, ubuvuzi n’izindi.

Ku gihugu nk’u Rwanda gishaka gushingira igice kinini cy’iterambere ryacyo ku ikoranabuhanga, ni ingenzi cyane ko ikorwa rya porogaramu zizafasha muri urwo rugendo rihabwa intebe kandi rikimakazwa ku rugero rwo hejuru.

Kuwa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, i Kigali hatashywe Ikigo Ojemba, kizajya gikora porogaramu za telefoni n’iza mudasobwa [Software Development] ndetse kinatange amahugurwa kuri byo.

Muri iki kigo cyatashywe hazajya hakorerwa za porogamaru zikenewe n’ibigo by’imbere mu gihugu na mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zirimo izakoreshwa mu rwego rw’imari, ubuvuzi, uburezi n’ahandi.

Ibikorwa by’iki kigo byose bizajya bikorerwa mu Rwanda ariko isoko ryacyo ahanini riri mu bihugu nk’u Budage n’ibindi byinshi byo ku mugane w’u Burayi.

Ikindi n’uko abiyeguriye ikoranabuhanga mu gice cyo gukora za porogaramu bazajya bahabwa amahugurwa y’amezi arindwi ajyanye n’uyu mwuga nta kiguzi, nyuma abujuje ibisabwa bakaba bagira n’amahirwe yo kuba abakozi bahoraho b’iki kigo.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, ishami ry’Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Alex Ntale, yavuze ko mu Rwanda ibigo nk’ibi biri hagati ya 25 na 30 aho usanga ikigo gifite abakozi bari hagati ya 25 na 50.

Yashimangiye ko iyi mibare ikwiye kwiyongera kandi ahanini hashakishwa isoko ryo hanze y’u Rwanda kuko bizamura amahirwe n’imari biri imbere mu gihugu.

Yagize ati “Icyo biri budufashe nk’igihugu n’uko bihita byagura amahirwe ku rwego mpuzamahanga kuko akazi ko ku Isi yose kazajya kaza mu Rwanda, bakazana ayo madovize, bakishyurwa ayo mafaranga aturutse hanze batarinze bava mu Rwanda.”

Ntale yagaragaje ko nk’urwego rw’abikorera ikibaraje ishinga ari ukuzamura umubare w’ibigo byihariye mu gukora za porogaramu ariko bihanze amaso amasoko yo hanze.

Urubyiruko rw’u Rwanda rushonje ruhishiwe

Kuri ubu urubyiruko rw’u Rwanda rurenga ijana nirwo rumaze guhugurwa n’iki kigo mu bijyanye no kubaka za porogaramu, ubu 26 muri bo bakaba barahawe akazi gahoraho muri Ojemba.

Ojemba kandi igira amahugurwa ahoraho ahabwa urubyiruko umwihariko ukaba mu Banyarwanda, aho nko muri Gashyantare uyu mwaka hari icyiciro cyayasoje n’ikindi kikaba giteganyije kuyasoza mu meshyi.

Ikindi n’uko 100% by’abakozi b’iki kigo mu Rwanda ari Abanyarwanda. Usibye kuba bakora imirimo babonye, ubuyobozi bwa Ojemba butangaza ko hari igihe uru rubyiruko rwiyambazwa rukajya gutanga amahugurwa mu bindi bice.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ojemba, Hugo Obi, yagaragaje ko impamvu isoko ryabo ry’ibanze riri mu Burayi, ari uko hari icyuho kinini cy’abakora porogaramu za telefoni na mudasobwa ariko bitazababuza no kugera ku isoko ry’ahandi ku Isi.

Imibare igaragaza ko mu Budage honyine hari imirimo irenga ibihumbi 150 idafite abayikora muri uru rwego. Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi mu 2020 yagaragaje ko mu bihugu byo kuri uyu mugabane byibuze hari hari imyanya ibihumbi 900 idafite abayijyamo mu rwego rwo gukora porogaramu.

Hugo yavuze ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 nibwo hatashywe ku mugaragaro ikigo cya Ojemba
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ojemba, Hugo Obi [ibumoso], yagaragaje ko ubu hagomba kureberwa hamwe uko urubyiruko rwinshi rwahugurwa ndetse rugahabwa ibikenewe kugira ngo amahirwe ahari akomeze abyazwe umusaruro
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga [ICT Chamber], Alex Ntale, yagaragaje ko umubare w'ibigo bimeze nka Ojemba ugomba kwiyongera ndetse hakanibandwa cyane ku isoko mpuzamahanga
Abari bitabiriye ibi birori basusurukijwe n'iterero mu mbyino gakondo
Ibiro bikuru bya Ojemba yitezweho kuzanira u Rwanda umusaruro, biherereye ku Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .