Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, hazashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bizafasha ku buryo mu 2029 buri rugo ruzaba rugerwaho na internet.
Ati “Muri NST2 tuzashyira imbaraga muri gahunda yo kubaka ibikorwaremezo n’imiyoboro kugira ngo internet igere kuri buri rugo mu Rwanda kandi rubashe kungukira ku iterambere ry’ikoranabuhanga.”
Yakomeje ati “Ikindi cy’ingenzi tuzashyiramo imbaraga ni ubusesenguzi bw’amakuru. Aha naho dufite amahirwe ko serivisi za Leta ziri gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Bizadufasha gukoresha amakuru mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki z’igihugu ndetse no kumenya uko twakomeza gufasha abikorera.”
Ingabire Paula kandi yashimangiye ko umutekano mu by’ikoranabuhanga, ari ikindi cy’ingenzi bazashyiramo imbaraga muri iyi myaka itanu iri imbere.
Ati “Ibyo bivuze ko tugomba gushora mu kwagura ubushobozi nk’igihugu mu kurinda ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’amakuru bwite y’Abanyarwanda kandi bizakomeza kuba ku isonga.”
Yashimangiye kandi ko hazimakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu ngeri zitandukanye, ndetse no guharanira ko u Rwanda rwungukira mu iterambere ry’iryo koranabuhanga.
Ikindi kizitabwaho kandi ni ikirebana no gushyiraho imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga ‘Smart cities’ no guteza imbere impano nshya no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Kuri ubu Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye bageze kuri 22% mu gihe abakoresha internet yo mu ngo bageze kuri 79107 bavuye kuri 7501 (Fixed internet) nubwo internet igera ahatuwe ku kigero cya 96% no ku buso bwose bw’igihugu kuri 75%.
Minisitiri Ingabire yashimangiye ko hari gahunda ko internet izagera ku buso bwose bw’igihugu 100% muri 2029 ndetse hifuzwa ko nibura umubare w’abaturage bakoresha internet muri serivisi zitandukanye bagera kuri 47% n’ingo zose zikaba zigerwaho nayo.
Abaturage bafite imyaka 10 kuzamura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bagera kuri 68.5% kandi hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gutanga ubumenyi, kugira ngo buri muturage agire ubushobozi bwo gusaba serivisi zitangirwa kuri internet abyikoreye.
Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye biteze ko muri iyi myaka itanu, ikoranabuhanga rizatezwa imbere ndetse rikubakirwaho ubukungu bw’igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!