00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe miliyari 7.1 Frw yo kongera ubushobozi bwa Rwanda Coding Academy

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yahawe inkunga ya miliyari 7.1 Frw azafasha mu kongera ubushobozi bw’Ishuri rifite umwihariko wo kwigisha abahanga mu bijyanye no gukora Porogaramu za mudasobwa rizwi nka Rwanda Coding Academy.

Ni inkunga yatanzwe kuri uyu wa 2 Nzeri 2021, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubufatanye n’Iterambere cya Korea y’Epfo, KOICA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, iri kumwe na Minisiteri y’Uburezi.

Biteganyijwe ko na Guverinoma y’u Rwanda izashora miliyoni 800 Frw mu gushyira mu bikorwa umushinga w’iri shuri, ni ukuvuga ko amafaranga yose azakoreshwa mu kubaka ubushobozi bwaryo ari hafi miliyari 7.9 Frw.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, witabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; uw’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umuyobozi wa Koica mu Rwanda, Chon Gyong Shik.

Minisitiri Dr Ndagijimana yashimiye Guverinoma ya Koreya y’Epfo kuri ubu bufatanye ikomeje kugirana n’u Rwanda mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no gukora za porogaramu za mudasobwa (Software Engineering).

Yakomeje agira ati “Iyi nkunga ije gushyigikira gahunda y’Igihugu cyacu y’impinduramatwara mu iterambere, hibandwa ku kugira u Rwanda igihugu cyubakiye ku bukungu bushingiye ku bumenyi.”

KOICA isanzwe ikorana n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga n’izindi.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik yagize ati “Nk’ikigo cy’iterambere cya Guverinoma ya Koreya, binyuze muri uyu mushinga tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zayo z’iterambere ry’uburezi n’ubukungu ndetse no guharanira kugera ku ntego z’Inkingi y’Iterambere rirambye mu by’Uburezi (SDG4).”

Rwanda Coding Academy iri ku rwego rw’ishuri ryisumbuye, ariko ubumenyi itanga ndetse n’urwego rw’abarimu bayigishamo biri ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko umushinga wa Rwanda Coding Academy uzafasha abanyeshuri mu kugira ubumenyi buhanitse mu bijyanye no gukora Software, ku buryo bazatanga umusaruro ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ibi bizagira uruhare runini muri ya gahunda y’igihugu yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri aka Karere.”

Rwanda Coding Academy ifite umwihariko wo kuba ari ryo shuri ryonyine rifite imiterere iri ku rwego rwo hejuru. Abana baryigamo ni intoranywa hagendewe ku mitisindire yabo.

Kuva muri Gashyantare 2019 ritangira, ryigamo abana 118 bari mu mwaka wa kane n’uwa gatanu.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, rifite ibikoresho nkenerwa bihagije kandi bigezweho, ibikorwaremezo ndetse n’ubushobozi bufasha abanyeshuri gukomeza amasomo yabo.

Muri Rwanda Coding Academy, abanyeshuri bigishwa gukora porogaramu za mudasobwa hifashishijwe indimi icyenda zikoreshwa muri uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga, ku buryo porogaramu bakora zakoreshwa mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryabonye inkunga ya miliyari 7.1 Frw, izafasha iri shuri kwiteza imbere
Aya masezerano yashyizweho umukono hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .