00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushinga ikigo gifasha guteza imbere imishinga ya AI

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 March 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko mu nama igiye kumara iminsi ibiri ibera mu Rwanda higwa ku guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), hazasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu mishinga itandukanye, azafasha igihugu guteza imbere urwo rwego.

Yavuze ko harimo n’ayo u Rwanda ruzasinyana na The Gates Foundation yo gushyiraho ikigo gifasha imishinga ya AI no gusakaza iri koranabuhanga mu bice by’igihugu bitandukanye.

Ku wa 03 Mata 2025 ni bwo inzobere zitandukanye mu bijyanye na AI, zizateranira i Kigali. Iyi niyo nama ya mbere izaba ibaye muri Afurika yiga kuri AI, ikazamara iminsi ibiri.

Izitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu birenga 20, baba abo mu nzego za leta n’iz’abikorera, abashakashatsi muri za kaminuza zikomeye, n’abo mu bigo bitandukanye nka Google, OpenAI, Loni, Banki y’Isi n’ibindi.

Barimo nka Eric Emerson Schmidt wayoboye Google imyaka 10 kugeza mu 2011 akanayibera Chairman imyaka itanu kugeza mu 2015.

Minisitiri Ingabire yavuze ko nubwo u Rwanda ruzaba rugaragaza ibyo rumaze kugeraho mu bijyanye na AI, iyi nama izaba n’umwanya mwiza wo gufatanya n’ibigo bitandukanye mu guteza imbere uru rwego.

Mu kiganiro cyakorewe kuri Space, cyateguwe na The New Times, Minisitiri Ingabire yagize ati “Muri ayo masezerano y’imikoranire harimo no kuganira na Gates Foundation ku gushyiraho ikigo cya AI kizaba ari ahantu heza ho gufasha abantu bafite imishinga y’udushya ishingiye ku ikoranabuhanga rya AI. Zimwe mu nzego zamaze gutoranywa ni ubuhinzi no guteza imbere ubuzima aho turi kureba ko twakwifashishamo AI.”

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Minisitiri Ingabire yavuze ko ubu u Rwanda rugeze kure ruhanga imishinga ishingiye kuri AI igamije gukemura ibibazo biri mu nzego zitandukanye z’igihugu hashingiwe ku mwihariko w’igihugu.

Ati “Ibirenze ibyo twafatanyije n’abafaranyabikora batandukanye mu guteza imbere urwo rwego, nka Kaminuza ya Carnegie Mellon iri gutanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) mu bya AI, AIMS iri gutanga amasomo ya masters na PhD mu bya AI, ‘machine learning’ no gutunganya amakuru mu ndimi mu buryo busa nka karemano.”

Ibijyanye no kubakira abantu ubushobozi byihariye 60% bya politiki y’u Rwanda ya AI, Minisitiri Ingabire yagarutse kuri Rwanda Coding Academy iri kurema intiti mu ikoranabuhanga rigezweho, agaragaza ko iryo koranabuhanga rigomba kwigishwa kuva ku bana kugeza ku baminuza.

Yavuze ko kandi u Rwanda ruri no gushyigikira imishinga ikizamuka nk’uzwi nka Umuganda uri guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butanga amakuru mu Kinyarwanda mu nzego nk’ubuhinzi, ubuzima n’indi.

Mu mishinga u Rwanda rwatangiye harimo uwo guteza imbere ubuhinzi ujyane no guteguza abahinzi bagahabwa amakuru ya nyayo ku ihindagurika ry’ibihe, ibizafasha mu kugabanya ibihombo by’abahinzi no kwihaza mu biribwa.

Indi mishinga ni iyo mu nzego nk’ubuzima nk’ifasha abajyanama b’ubuzima gutanga ubuvuzi bw’ibanze bakabona amakuru babifashijwemo na AI, guteza imbere ubwikorezi, uburyo bwo gukusanya imisoro no gusora neza n’ibindi.

Ikindi cyagezweho ni ingamba zo gukusanya amakuru mu nzego zitandukanye agashyirwa hamwe, ibizafasha uburyo AI yakoreshwamo mu kuzinoza no guhangana n’ibibazo birimo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rugiye gusinyana amasezerano na Gates Foundation yo gushyiraho ikigo gifasha guteza imbere AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .