00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rufite ubushobozi bwo gukumira ibitero by’ikoranabuhanga rugabwaho

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 November 2023 saa 10:22
Yasuwe :

Ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuzengereza Isi bijyanye n’uko ikomeje kugendera ku muvuduko uri hejuru mu ikoranabuhanga gusa u Rwanda rugenda rwubaka ubushobozi bwo guhangana nabyo.

Impamvu ituma ibitero by’ikoranabuhanga byiyongera iterwa no kuba ibigo bigenda biva ku buryo bwa gakondo bwo gutanga serivisi bikimukira ku ikoranabuhanga, bituma ba rusahurira mu nduru ariko bakenetse ikoranabuhanga bashobora kwinjira mu makuru y’ibigo bakabicucura.

Imibare y’Ikigo cyo muri Kenya kizobereye mu kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga, Serianu, igaragaza ko ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga bitwara ibihugu bya Afurika miliyari 3,5$ ku mwaka.

Iyi ni yo mpamvu i Kigali hateraniye inama ya kane ihuza ibihugu bya Afurika ku bijyanye no guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga (Africa Cyber Defense Forum: ACDF) kugira ngo izo ngaruka zose zirindwe.

Ubwo yari mu kiganiro ku cyo ibigo bicunga serivisi za Leta biri gukora ngo amakuru y’abaturage abungwabungwe, Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no guteza imbere Serivisi mu Rubuga rwa Irembo, Patrick Ndjientcheu, yagaragaje bimwe mu bitero nyamukuru bibangamira ibigo byo mu Rwanda.

Yerekanye ko birangajwe imbere n’ibigamije kubuza abakoresha imbuga za leta n’iz’ibindi bigo bashaka amakuru runaka, kuyageraho ibizwi nka ‘Distributed Denial of Service, DDOS.’

Biba iyo urubuga rwagabweho ibi bitero, aho rusa n’urudakora rukagaragaza ko ruri gukoreshwa cyane, mbese abantu barubanye benshi, ugenewe kurukoresha ntabe yabona amakuru ashaka, nyamara atari byo ahubwo ari bya bitero rwagabweho.

Nk’urugero ushobora kujya kumenyekanisha umusoro hakaba ubwo ubona urubuga ruri gutinda, ukumva nk’umu-agent arakubwiye ngo ruri guhurirwaho n’abantu benshi nyamara rimwe ushobora gusanga ari ibitero rwagabweho.

Ibindi yagaragaje ko bikomeje guhungabanya uwo mutekano, ni serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ziba zifite ibyago byo kugabwaho ibitero bijyanye n’uko uburyo bwakoreshejwe mu kubaka imbuga zifashishwa mu gutanga izo serivisi buri hasi, ibyorohera abashobora kwinjirira izo mbuga bakangiza byinshi.

Yabihuje n’ibijyanye n’amakuru yibwa agashyirwa hanze, ba nyirayo batabishakaga, bigizwemo uruhare n’ubwirinzi buke bw’icyo kigo, guteshuka ku mahame agenga umutekano mu by’ikoranabuhanga, kutamenya kubika neza amakuru y’ibanga n’ibindi.

Ndjientcheu yavuze ko amahirwe ahari ni uko u Rwanda rufite uburyo buhagije bwo gukumira ibyo bitero byose mu buryo buteye imbere.

Ati “Ibyo ni ibintu byoroshye guhangana na byo mu gihe ufite itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga ryatojwe neza. Ni ibintu tugomba kwitaho cyane kuko nk’uko imbuga nyinshi ziri guhuzwa mu kunoza serivisi zitandukanye bisobanuye ko guteshuka kwa rumwe bishobora gushyira mu kaga ibigo byinshi.”

Ndjientcheu avuga ko zimwe mu mbogamizi zihari mu kwita kuri uwo mutekano, zirimo kubona abantu bafite ubumenyi mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga kuko ari cyo cy’ingenzi buri gihugu kiba gikeneye.

Ati “Izi mbuga zubakwa n’abantu, iyo hari abafite ubuhanga buhanitse muri ibi bintu, biba binatanga icyizere ko ibyo bakora biba byizewe birindiwe umutekano byuzuye.”

Ni ibibazo byiyongera ku bijyanye n’ibigo bitagaragariza abakozi babyo uko bakwitwara mu kurinda amakuru yabo cyangwa ay’aho bakorera, ngo abo bakozi bigishwe uko bakoresha ikoranabuhanga hirindwa ko bagwa mu makosa, n’uko barinda amakuru akomeye y’ibigo bakorera.

Ni imbogamizi kandi zifitwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga, NCSA, Col. David Kanamugire, wavuze ko abaturage bakwiriye kongererwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, kugira ngo hubakwe uburyo buhangana na ba rushimusi butajegajega.

Ati “Iyo ufite umubiri ufite ubudahangarwa bukomeye, ntuba witaye ku byaguhungabanya kuko uba wiyizeye ugomba kukurwanirira. Mureke twubakire abantu ubushobozi muri ibi bintu, ibitero n’ibiza ntibizabona aho kumenera.”

Imbuga zubatswe n’ibindi bigo mu gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, na zo zitizewe ni ikibazo cyiyongera mu byo izi nzego zihura na byo.

Ni ukuvuga niba nk’urwego rwa Leta rushaka gutanga serivisi ariko rukifashisha urubuga rutiyubakiye hari ubwo usanga nta bwirinzi uwarwubatse yateganyije, bikaba byakururira ibyago cya kigo gitanga serivisi.

Ndjientcheu agaragaza ko nubwo uko ibitero birushaho kwiyongera ariko nk’ikigo kigera ku makuru ya benshi cyashyizeho uburyo bugamije guhangana n’ababigaba binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi bashinzwe iyi mirimo.

Ni ingamba zijyana no kwimakaza umutekano hakiri kare mu gihe hubakwa urubuga bikajyana no kubaka ubwirinzi budadiye, bitari ugushaka uko urubuga rwabungwabungwa rwaramaze kuzura. Bijyana kandi n’imikoranire y’inzego zitandukanye n’ibindi bigo bifasha mu kurinda umutekano w’amakuru y’abaturage.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no guteza imbere Serivisi mu Rubuga rwa Irembo, Patrick Ndjientcheu, yagaragaje bimwe mu bitero nyamukuru bibangamira ibigo byo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .