00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Uganda byungutse sosiyete nshya itanga serivisi zo kwishyurana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 November 2024 saa 05:26
Yasuwe :

Sosiyete ifite uruhushya rwo gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, Kotani Pay, yatangaje ko yatangiye gukorera mu Rwanda no muri Uganda.

Kwakira iyi sosiyete, bisobanuye amahirwe ku bigo bya serivisi y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’imari, fintech, n’abakora ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri internet bwa Cryptocurrency mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu kwimakaza gahunda yo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Isoko mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane iryifashishwa mu rwego rw’imari cyangwa irigezweho rya Blockchain, riri kwaguka mu Rwanda no muri Uganda, ku buryo hari ubushake bwo kwakira ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhererekanya amafaranga.

Abacuruzi bo mu Rwanda na Uganda bashobora gukoresha urubuga rwa API rwa Kotani Pay mu korohereza abakiliya babo, bashyirirwaho uburyo bunyuranye bwo kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi, bifashishije telefoni ngendanwa cyangwa za banki, bityo bikabafasha kunoza serivisi batanga no kuzihutisha.

Ku bigo bikoresha ikoranabuhanga rya Web3, iyi sosiyete izabafasha korohereza abakiliya babo gukoresha ifaranga ryo ku ikoranabuhanga, cryptocurrency mu buryo bushya, kuko bazajya babasha no kuyavunjamo amafaranga mu noti yaba mu mafaranga yo mu Rwanda [RWF], no mu mashilingi ya Uganda [UGX] byoroshye.

Umuyobozi Mukuru wa Kotani Pay, Felix Macharia, yavuze zo serivisi z’iyi sosiyete zizafasha mu kongera ubunyangamugayo mu ihererekanywa ry’amafaranga ndetse inoroshye ihererekanya ryayo ryambukiranya imipaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .