00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafatanyije na Singapore mu gukora igitabo kigaruka ku mikoreshereze iboneye ya ‘AI’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 September 2024 saa 06:27
Yasuwe :

U Rwanda rwafatanyije na Singapore mu gukora igitabo kimeze nk’imfashanyigisho ikubiyemo imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ iboneye, yakwifashishwa mu bihugu bikiri gutera imbere.

Ni gahunda igamije gufasha ibi bihugu gukoresha ubwenge bukorano mu buryo bufitiye akamaro buri wese, aho kuba abantu bake cyangwa bamwe na bamwe.

Ni nk’umurongo mugari ufasha ibihugu bito kwisanga mu Isi y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ kandi mu buryo buboneye.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya n’ibitekerezo bya bimwe mu bihugu binyamuryango by’Ihuriro ry’Ibihugu bifite ubuso buto [Forum of Small States- FOSS] byabashije kwimakaza imikoreshereze ya AI iwabyo.

Iki gitabo cyateguwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga, itumanaho n’itangazamakuru muri Singapore [IMDA] ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, MINICT, hakaba harahurijwemo amakuru yagiye akusanywa kuva mu itangira ry’uyu mwaka mu bihugu bigize FOSS.

Iyo urebye mu bihugu byinshi ahanini usanga ibibazo by’amikoro, amakuru adahagije, kutagira inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kutagira amategeko na politiki bigenga AI biri mu bituma itinjizwa mu bikorwa byayo.

Iki gitabo kizajya kigenda kivugururwa uko hazajya haboneka amakuru mashya ashobora kwifashishwa n’ibihugu mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano mu nzego zinyuranye hagamijwe inyungu rusange.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika cyangwa n’ahandi ku Isi, byamaze kubenguka ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘Artificial Intelligence-AI’ n’inyungu rishobora kuzanira Abanyarwanda mu gihe ryaba ribyajwe umusaruro nk’uko bikwiye.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yarateranye, yemeza Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, ndetse igihugu kikazashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76.5$ kugira ngo byibuze ubwenge bukorano mu mirimo itandukanye butange umusanzu ukomeye.

Iyi ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI. Ntibyakozwe ku busa kuko nyuma hahise hakorwa inyigo igaragaza ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

U Rwanda na Singapore byafatanyije gukora agatabo kagaruka ku mikoreshereze iboneye ya ‘AI’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .