00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Budage byatangije irushanwa rizavumbura abanyempano mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Kamena 2021 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (ICT Chamber) rifatanyije n’Ihuriro rya Sosiyete z’ikoranabuhanga mu Budage (BITMi), byatangije irushanwa ryo gutoranya abanyempano n’abafite imishinga yuje udushya mu by’ikoranabuhanga; bazafashwa mu buryo butandukanye burimo no kubahuza na sosiyete z’Abadage.

Ni irushanwa ryiswe “Tech Upskill Talent Detection” rigamije kubaka no kongera ubushobozi bw’abanyadushya n’abanyempano mu by’ikoranabuhanga bo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri IPRC Kicukiro ku wa 2 Kamena 2021, hasobanuwe ko iryo rushanwa rireba abafite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT&Engineering), haba mu gukora za porogaramu (software) cyangwa ibindi byakora hifashishijwe mudasobwa (hardware) n’ubundi buryo bwafasha mu gutunganya ibintu runaka mu nganda (manufacturing).

Abo bazatoranywa mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) n’andi yigisha amasomo nk’ayo (TVETs) n’abandi babyifuza bataba muri ayo mashuri ariko bafite imishinga bazaba babisabye.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri ICT Chamber, Dushime Christophe, yatangaje ko imishinga myinshi y’udushya mu ikoranabuhanga ikunze kuba iri mu Mujyi wa Kigali, bityo ko iyi gahunda yatangijwe izagezwa mu bice by’icyaro kugira ngo icyo cyuho kizibwe.

Yagize ati “Twasanze ibikorwa by’ikoranabuhanga byinshi biherereye muri Kigali, kandi niba dushaka ko u Rwanda ruba icyitegererezo mu by’ikoranabuhanga muri Afurika nta n’umwe ugomba gusigara inyuma.”

“Ni yo mpamvu twatekereje ko tugomba gusanga no kugaragaza za mpano ziri hanze ya Kigali, kuko ikibazo ntabwo ari ugufasha sosiyete zatangiye gukora, [ahubwo] ikibazo ni ukumenya uko dukora umuyoboro ku buryo abanyeshuri barangije bafite ubumenyi buhagije bwo kuba bahanga imirimo n’udushya babigeraho.”

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ryashyizwe mu maboko ya 250STARTUPS isanzwe ifasha imishinga itandukanye kugera ku baterankunga, FabLab izwiho kuba uruhumbikiro rw’imishinga y’ikoranabuhanga ndetse na KLab ihuza ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bagahanga udushya.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr Gashumba James, yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa ari ingenzi kuko rizatuma abanyeshuri berekana impano bafite zagirira igihugu akamaro.

Yakomeje ati “Nka Kaminuza tuba dufite ingengo y’imari idahagije, amikoro yacu ari make. Guhuza abo banyeshuri n’abashoramari n’abandi bantu bareba bakavuga bati ‘hano hari akantu keza’ nashyiramo amafaranga, uwo mwana na we akabyungukiramo bikagira aho bimugeza. Niko gufatanya n’ibikorwa nk’ibi bya ICT Chamber bigiye kuduhuza n’abandi bashobora kuba bafite ubushobozi kuturusha dusanga ari igisubizo.”

Biteganyijwe ko abanyadushya mu ikoranabuhanga bazatoranywa muri iri rushanwa bazahabwa amahirwe yo gukorana n’imishinga ya 250STARTUPS, naho abanyempano bo bemererwe gukora imenyerezamwuga mu miryango y’imbere mu gihugu na sosiyete z’Abadage. Bashobora no kuhakura amahirwe yo kubona akazi binyuze muri KLab.

Kuri iyi nshuro ya mbere y’iri rushanwa hazafatwa abanyempano 30 bose hamwe muri ibyo byiciro byombi, bafashwe kugeza mu Ukuboza 2021.

Gusaba kuba umwe muri abo banyamahirwe bizarangira ku wa 17 Kamena 2021, aho usaba azajya anyura kuri: https://techupskill.250.rw/

Ku banyempano uwiyandikisha asabwa kuba hari umushinga umwe cyangwa myinshi yakozeho ku ishuri, ushobora kwerekanwa hakoreshejwe amafoto cyangwa link; kuba azi neza ibyo gukora porogaramu za telefoni no guhanga website no kuba azi gukoresha porogaramu ya CAD.

Abanyadushya biyandikisha basabwa kuba imishinga yaba iya software cyangwa iya hardware no kuba ishushanyije cyangwa yarakorewe inyigo ishobora kwerekanwa mu mafoto cyangwa link.

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri ICT Chamber,Dushime Christophe yavuze ko Tech Upskill Talent Detection izibanda ku bari hanze ya Kigali
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr Gashumba James, yavuze ko iri rushanwa ari ingenzi kuko rizatuma abanyeshuri berekana impano bafite zagirira igihugu akamaro
Ikiganiro n itangazamakuru cyo gusobanura byimbitse kuri Tech Upskill Talent Detection cyabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2021

Amafoto: Ishimwe Yves


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .