U Rwanda ku isonga mu kugira internet ihendutse muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Raporo ya WeeTracker yagaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite Internet ihendutse, aho nibura Gigabyte (GB) imwe igura 0.56 by’amadolari.

Zimbabwe nicyo gihugu usanga igiciro cya Internet gihenze muri Afurika aho bisaba kwishyura amadolari 75 ku kwezi. Iki gihugu gikurikiwe na Equatorial Guinea aho GB imwe igura amadolari 66, Saint Helena igura amadolari 55 na Djibouti igura amadolari 38.

Nyuma y’u Rwanda usanga ibiciro byo gukoresha internet biri hasi, hakurikiraho Soudan y’Epfo, aho GB imwe igura 0.68 by’amadolari naho muri RDC ikagura amadolari 0.88.

Imibare igaragaza ko u Buhinde butuwe na miliyari 1.339 ndetse abakenera internet bikubye kabiri abayikenera muri Afurika bose ubateranyije. Agace ka Punjabi, niko gafite ibiciro bya internet bihendutse ku Isi, aho GB imwe igura amadolari 0.26.

Kuba mu Rwanda igiciro cya internet kiri hasi, nta gushidikanya ko ari byo bitanga umusaruro w’udushya mu ikoranabuhanga dukomeje guhangwa. Muri Uganda, internet irahenze kuko GB imwe igura amadolari atatu ku miyoboro ya MTN na Airtel.

Ikigo gikwirakwiza 4G mu Rwanda, KT Rwanda Network (KTRN) gitangaza ko umwaka wa 2017 warangiye 95 % by’igihugu bigezemo internet ya 4G, bivuye ku 8 % mu 2014 ndetse na 17 % mu 2015.

Iyi internet ya 4G yashyizwe ku biro by’imirenge, ibigo nderabuzima, amabanki, ahari imidugudu y’icyitegererezo, ahatuwe cyane no mu duce tw’ubucuruzi.

Kwegereza abaturage internet kandi bakayikoresha ihendutse, bibafasha mu gusaba serivisi nk’iza leta, amabanki, iz’ubuzima, kwihangira imirimo n’ibindi.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza umwaka ushize abanyarwanda bangana na 6,149,425 ari bo bakoreshaga internet.

U Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira ikwirakwizwa rya internet ihendutse, Alliance for Affordable Internet (A4I), ufite mu nshingano guteza imbere ikoreshwa ry’umurongo mugari wa internet, muri raporo yawo ngarukamwaka wasohoye mu 2017.

Wavuze ko kimwe mu bigituma ikoreshwa rya internet ritihuta mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ari ibiciro bihanitse bya telefoni zigezweho ndetse n’ubushobozi buke bw’abaturage.

A4I ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite amikoro make byashyizeho ibikorwa remezo byorohereza abaturage kugera kuri internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza