Izi robots zitozwa amasaha 17 ku munsi. Intego nyamukuru ni ugukusanya amakuru azakoreshwa n’ikigo AgiBot, azagifasha kumenya ibyo robots muri rusange zizatozwa kugira ngo zikore imirimo itandukanye abantu bakora.
AgiBot yizeye ko mu minsi iri imbere, robots zizaba ziri ahantu hose ndetse ko zizahindura uburyo abantu babaho, bakora ndetse n’uko basabana.
U Bushinwa bukomeje gushyira imbaraga mu gukora za robots, aho bubona ari kimwe mu bisubizo bizabafasha guhanga n’ibibazo birimo intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika ndetse n’ibindi bibazo bishingiye ku bukungu.
Ubwo Perezida Xi Jinping yasuraga ahakorerwa izi robots muri Mata 2025, yavuze mu mvugo itebya ko zishobora no kwifashishwa nk’ikipe y’umupira w’amaguru.
Mu 2024, ibigo bikora robots byahawe asaga miliyari 20 z’Amadolari zo kunoza imishinga yabyo ndetse byitezweko hazashorwamo andi arenga miliyari 137 z’Amadolari mu rwego rwo gukomeza gutegura icyerekezo cy’iki gihugu.
Mu 2023, 51% bya robots zagiye ku isoko mpuzamahanga zakozwe n’u Bushinwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!