Iyi ndege itagira abapilote ‘unmanned transport aircraft’ yakoze urugendo rwayo rwa mbere, biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu bucuruzi umwaka utaha, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa [Civil Aviation Administration of China].
Iyi drone yubatswe na sosiyete ya Leta yitwa Yi-Tong UAV System Co., yafashe ikirere bwa mbere mu mpera z’icyumweru gishize mu Murwa Mukuru w’Intara ya Shandong, Qingdao, mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.
Ifite ubushobozi buruta ubw’izindi zose zabayeho muri iki gihugu. Hamwe n’imizigo, ifite ubushobozi bwo guhaguruka ipima toni 3,3. Ishobora gukora urugendo rwa kilometero 1.000 igitwaye imizigo yose.
Igerageza ry’iyi drone ryamaze iminota 26 kandi rigenda neza, aho ibipimo byose byayo byagumye mu rugero rwifuzwa.
Guverinoma y’u Bushinwa iherutse gutangaza ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bukorerwa ku butumburuke buringaniye ruri gutera imbere, kandi ko mu myaka iri imbere isoko ryarwo rizaba ryatumbagiye.
TP1000 na yo izajya yifashishwa mu bwikorezi bukorerwa mu kirere ku butumburuke bwa metero 3.000 uvuye ku butaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!