00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwagerageje ‘drone’ yikorera toni y’imizigo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 March 2025 saa 03:17
Yasuwe :

U Bushinwa bwagerageje drone yahakorewe ya TP 1000, ifite ubushobozi bwo gutwara mu kirere imizigo ifite uburemere bwa toni imwe.

Iyi ndege itagira abapilote ‘unmanned transport aircraft’ yakoze urugendo rwayo rwa mbere, biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu bucuruzi umwaka utaha, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa [Civil Aviation Administration of China].

Iyi drone yubatswe na sosiyete ya Leta yitwa Yi-Tong UAV System Co., yafashe ikirere bwa mbere mu mpera z’icyumweru gishize mu Murwa Mukuru w’Intara ya Shandong, Qingdao, mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.

Ifite ubushobozi buruta ubw’izindi zose zabayeho muri iki gihugu. Hamwe n’imizigo, ifite ubushobozi bwo guhaguruka ipima toni 3,3. Ishobora gukora urugendo rwa kilometero 1.000 igitwaye imizigo yose.

Igerageza ry’iyi drone ryamaze iminota 26 kandi rigenda neza, aho ibipimo byose byayo byagumye mu rugero rwifuzwa.

Guverinoma y’u Bushinwa iherutse gutangaza ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bukorerwa ku butumburuke buringaniye ruri gutera imbere, kandi ko mu myaka iri imbere isoko ryarwo rizaba ryatumbagiye.

TP1000 na yo izajya yifashishwa mu bwikorezi bukorerwa mu kirere ku butumburuke bwa metero 3.000 uvuye ku butaka.

U Bushinwa bwagerageje indege itagira umupilote yikorera imizigo ya toni imwe
TP1000 izajya yifashishwa mu bwikorezi bukorerwa mu kirere ku butumburuke bwa metero 3.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .