U Burusiya n’u Bushinwa bigiye gufatanya mu kunoza umushinga wa 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2020 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burusiya n’u Bushinwa zigiye guhuza imbaraga mu kunoza umushinga wo kubaka ikoranabuhanga rya 5G, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje guca intege ikigo Huawei Technologies Co. cyo mu Bushinwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe n’ibihugu bikorana bya hafi, yakomeje gufatira ibihano bikumira Huawei yamaze kubaka ubushobozi mu bikoresho bikenewe mu ikoranabuhanga rya 5G, iyishinja gufasha ubutegetsi bw’u Bushinwa mu kuneka amahanga, ibirego binashinjwa cyane u Burusiya, hakiyongeraho ko bwaba bwarivanze mu matora yo muri Amerika mu 2016.

Ikinyamakuru Interfax cyo mu Burusiya cyatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Sergei Lavrov, yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Bushinwa n’ikigo cyabwo Huawei Technologies Co, mu ikoranabuhanga rya 5G.

Minisitiri Lavrov kuri iki Cyumweru yatangaje ko u Burusiya budafite gahunda yo “gufatira urugero kuri Amerika, ikomeje gusaba abafatanyabikorwa bayo kutagirana imikoranire n’u Bushinwa mu mushinga wa 5G, by’umwihariko ikigo cya Huawei.”

Muri Nyakanga nibwo u Bwongereza, ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zahagaritse ubufatanye na Huawei mu mushinga wa 5G, havanwaho icyemezo cyo muri Mutarama 2020 cyagenaga ko ishobora kugenerwa uruhare ntarengwa mu kubaka uwo mushinga.

Bwa mbere Guverinoma y’u Bwongereza yari yemeje ko ibikoresho bya Huawei bitagomba kurenga 35% mu mushinga wa 5G, ndetse ko bitagomba gukoreshwa mu mutima w’ikoranabuhanga ryabo.

Nyuma y’uko Huawei ikomeje gukomanyirizwa muri Amerika, yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu bihugu birimo u Burusiya, haba mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’ubundi bucuruzi.

Uwashinze Huawei, Ren Zhengfei, yakunze kugaragaza ko u Burusiya bufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’iki kigo, aho umunyambare wo muri icyo gihugu, yafashije Huawei kubaka ikoranabuhanga, akabasha kuva kuri 2G bimukira kuri 3G.

Ikoranabuhanga rikomeje kugenda rifata indi ntera, aho mu 1980 hari 1G ijyana no kuvugira kuri telefoni gusa, haza 2G ukavuga ukanohereza ubutumwa bugufi, hakurikiraho 3G aho umuntu avuga, akohereza ubutumwa n’amafoto, kugeza kuri 4G aho ibikorwa byihuta kurutaho, ndetse mu gihe kiri imbere hitezwe 5G ndetse hari aho yatangiye kuganurwa.

Biteganywa ko muri 5G, ikoranabuhanga ryarushaho kwihuta nko mu kugenzura ibikoresho bitandukanye cyangwa ukwikoresha kw’imashini zinyuranye, bijyanye n’inshingano zifite, ibizwi nka Internet of Things.

Amerika ikomeje gukumira Huawei mu mushinga wa 5G

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .