00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter yirukanye abakozi bayo muri Ghana isigaza umwe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwirukanye abakozi basaga 20 barukoreraga muri Ghana hasigara umwe, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Elon Musk uherutse kurugura.

Ubutumwa bwa email bwahawe abakozi birukanwe bwoherejwe n’umuyobozi ushinzwe serivisi muri Twitter, Fidelma Callaghan, bwavugaga ko "Ikigo kiri kongera kwisuganya mu isura nshya ku mpamvu zo kugabanya amafaranga atakazwa mu mirimo yacyo ya buri munsi."

Ni ubutumwa bwahawe aba bakozi kuri za email zabo bwite bahita banakwa uburenganzira bwo gukoresha iz’akazi bari basanganwe.

Aba bakozi bagera kuri 20 babwiwe ko batemerewe na busa kongera kugira aho bahurira n’uwo ari we wese ukorana na Twitter mu by’ubucuruzi.

Ibaruwa yahawe aba bakozi birukanwe itegeka ko bagomba kugeza tariki 04 Ukuboza 2022 bavuye mu mirimo burundu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abakozi birukanwe batigeze bishimira uyu mwanzuro cyane ko n’amategeko agenga umurimo muri Ghana agena ko umukozi agomba kumenyeshwa iby’iyirukanwa byibuze mbere y’amezi atatu.

Mu mwaka washize nibwo urubuga rwa Twitter rwatangaje ko rwafunguye ibiro byarwo bya mbere muri Afurika ariko uyu mwanzuro watumye hibazwa umugambi uhamye rufitiye uyu mugabane cyane ko abakozi bahakorera bari kwirukanwa umusubirizo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .