Ubu mu mavugurura mashya Twitter yashyizeho, ni uko umuntu ashobora kwandika ubutumwa, yarangiza agashyiraho abantu runaka ashaka ko bamusubiza [tag], abandi bose bakaba babona ibyo yanditse ariko abemerewe gusubiza bakaba ari ba bandi gusa yashyizeho.
Ushinzwe serivisi za Twitter, Suzanne Xie, yatangaje ko ubu buryo bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri w’iki cyumweru buzafasha abakoresha uru rubuga nkoranyambaga kugenzura abatanga ibitekerezo ku butumwa bwabo.
Mbere y’uko umuntu ashyira ubutumwa kuri Twitter, azaba afite amahitamo atatu. Azajya ahitamo niba ashaka ko abantu bose batangaho ibitekerezo, abantu bamukurikira cyangwa se abantu yamenyesheje gusa.
Niba uhisemo ubundi buryo butari ubw’uko abantu bose bashobora gusubiza, ntibyambura uburenganzira abandi bakoresha uru rubuga bwo kubona ibyanditswe n’abo ushaka ko basubiza kandi n’undi muntu wese ukoresha Twitter agumana uburenganzira bwo gukora “retweet” cyangwa gukanda “like” ku byanditswe.
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Twitter yatangaje ko iri mu igerageza ku mikorere y’ubu buryo. Nubwo yabutangije iracyotswa igitutu n’abantu benshi bayisaba ko yashyiraho uburyo bwo gukosora ibyo umuntu yanditse, kuko iyo ukoze ikosa mu butumwa, nta buryo bwo kubukosora bubaho usibye kubusiba ukandika ubundi.
Nubwo bimeze gutyo, Twitter yakunze kuvuga iri kwiga uburyo bwo guhindura iyi mikorere nubwo abakurikirana imikorere y’uru rubuga bagaragaza ko bishobora kugorana kuko ubu buryo bwo gukosora busa n’umwimerere warwo utapfa gutakara.

Reba uko ubu buryo bukora
Testing, testing...
A new way to have a convo with exactly who you want. We’re starting with a small % globally, so keep your 👀 out to see it in action. pic.twitter.com/pV53mvjAVT
— Twitter (@Twitter) May 20, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!