00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter yashyizeho uburyo bwo koherereza ishimwe umuntu watanze igitekerezo cyiza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Twitter rwashyizeho uburyo bwiswe ‘tip jar’ buzajya bufasha abakoresha uru rubuga kohereza no kwakira amafaranga y’ishimwe ku watanze igitekerezo cyiza.

Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abantu batambutsa ibitekerezo byiza bifitiye sosiyete umumaro bajye babishimirwa.

Uru rubuga rwatangaje ko mu ntangiriro iyi gahunda hari abantu igenewe barimo abanyamakuru, inzobere mu bintu bitandukanye, n’abantu bavugira rubanda batagamije inyungu.

Uburyo bwa ‘tip jar’ bwashyizwe kuri Twitter niho ushaka koherereza undi amafaranga azajya akanda ubundi ahabwe uburyo butandukanye bwo kohereza burimo Bandcamp, Cash App, Patreon, PayPal na Venmo.

Gusa ubu buryo bwo gutanga amafaranga abantu ntibabuvuzeho rumwe kuko bugaragaza imyirondoro y’uwohereje amafaranga, bifuzaga ko byagirwa ibanga.

Ikindi cyanenzwe kuri iyi serivisi ni ku ruhande rw’abanyamakuru abantu bavuga ko kuboherereza amafaranga bishobora gutuma bashyira amarangamutima mu byo batangaza.

Twitter yashyizeho uburyo abatanga ibitekerezo byiza bazajya bahabwa ishimwe
Hari abatangiye kwinubira ubu buryo kuko bugaragaza umwirondoro w'uwohereje ishimwe bitewe n'uburyo bwo kwishyura yakoresheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .